Yateguye itariki y’ubukwe kandi atarabona uwo bazabukorana

Anita Burtty, Umunya-Ositaraliyakazi ufite imyaka 42 y’amavuko akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi bw’inyenyeri, yatangaje abantu kuri televiziyo y’iwabo ubwo yavugaga ko yarangije imyiteguro y’ubukwe bwe ateganya muri Mata 2012 kandi ataranabona inshuti y’umusore.

Uyu mukobwa avuga ko afite icyizere 100% ko hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2012 azabona umusore umugwa ku mutima. Mu kiganiro kuri televiziyo yarahiye atunze amaso ku nyenyeri ko mu mezi make ari imbere agomba kubona umugabo umukwiye.

Anita ngo yanamaze kugura ikanzu y’ubukwe no gukodesha indabyo ndetse n’aho ubukwe buzabera (sale de reception) ku nkegero z’inyanja ndetse anatanga ubutumire ku nshuti ze za hafi.

Anita agira ati “Nizera ko umunsi tuzahura azahita yibwira ko nshimishije, ngira umutima mwiza nkaba nzi no gukunda kandi akaba atazambona nk’umusazi.”

Uyu mukobwa ufite ukwizera kurenze uko abategereje Yesu yasabye murumuna we ufite inshuti bateganya kurushinga guhindura itariki y’ubukwe bwe kugira ngo ubukwe bwabo butazegerana cyane.

Anita akomeza avuga ko umushinga we nutagenda uko yabiteganyije mu Kwakira cyangwa mu Gushyingo atazacika intege kuko ngo n’inyenyeri zigira igihe cyazo cyo kwaka.

Ati “Inyenyeri na zo zitangaza igihe zizatangira urumuri rwinshi muri Mutarama. Birumvikaba ko bishobora no kubaho igihe icyo ari cyo cyose muri iyo minsi”.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kwizera kurarema !

yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

nakomereze aho disi afite icyizere!

yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

imana imuhire

claire yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka