Yashyingiranywe n’umurambo w’uwari umukunzi we

Umusore w’imyaka 28 witwa Chadil Deffy, wo mu gihugu cya Thaïlande, yashyingiranywe n’umurambo w’uwari umukunzi we Sarinya Kamsook w’imyaka 29, witabye Imana azize impanuka y’imodoka mbere y’ibyumweru bike ngo bakore ubukwe.

Deffy yavuze ko umukunzi we akimara gukora impanuka yahise ajyanwa ahakirirwa indembe, ariko ku bw’ibikomere yagize bikomeye yahise apfa, mu gihe biteguraga kurushinga muri uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Dailymail dukesha iyi nkuru.

Hari hashize imyaka igera ku 10 Deffy na Sarinya bakundana, ubukwe bwabo bwagiye busubikwa inshuro nyinshi bitewe n’akazi kenshi bagendaga bahura nako Sarinya agapfa atageze ku ndoto ze.

Chadil Deffy yambika impeta umukunzi we witabye Imana.
Chadil Deffy yambika impeta umukunzi we witabye Imana.

Iyo niyo mpamvu Deffy yahisemo gushyingiranwa n’umurambo w’umukunzi we atitaye ku cyo aricyo cyose.

Ubu bukwe bwabereye mu iteraniro ry’abo mu idini rya Bouddha, ryabereye i Surin mu majyaruguru ya Thaïlande, imbere y’imiryango yabo, Deffy yambika umurambo w’umukunzi we impeta afite agahinda kenshi yerekana n’urukundo rwinshi yamukundaga.

Ibyo birori byanaciye kuri Televiziyo y’igihugu imbona nkubone, Dailymail ivuga ko hari ababona ko yakoze ishyano, mu gihe abandi bo bavuga ko yerekanye ikimenyetso cy’urukundo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

This is true Love from God, his not pretending and ashamed on what his doing, because he knows what he is doing. Sign of Love!!!! but parents and relatives should take care of him because he can go minder.

yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

This is true Love from God, his no pretending and ashamed on what his doing, because he knows what he is doing. Sign of Love!!!! but parents and relatives should take care of him because he can gone minder.

Mary yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka