Yaguye mu kabari k’ubushera
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015, umugabo witwa Niyonzima Jean Bosco yasengerewe ubushera n’abagore bavindimwe apfira aho yabunywereye.
Mu Mudugudu wa Mirama I mu Kagari ka Nyagatare, ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ni ho uyu Niyonzima Jean Bosco w’imyaka 28, wakoraga akazi ko gucukura amabuye no kuyapakira mu modoka ku gasozi ka Mirama yaguye amaze kunywa ubushera.
Umwe mu bagore babiri bava inda imwe avuga ko bahuye na we bamutira amayinite (airtime) kuri terefone nyuma bamusaba gusangira ubushera yari asanze banywa, bamaze litiro ya mbere osomye ku ya kabiri ahita agwa hasi ashiramo umwuka.
Habanabakize Olivier, uturanye n’akabari k’ubushera Niyonzima yaguyemo, avuga ko we na mbere yari yagize impungenge z’iri sangira.
Yagize ati “Njyewe mu mutima wanjye byandimo, urimo kumbwira ko umuntu w’umugabo ugiye gusengererwa n’abagore ubushera havukamo ikibazo. Njye mu mutima byandimo ko ikibazo kiribuvuke none byabaye.” Habanabakize Olivier ariko, avuga ko atabakekagaho uburozi.
Matabaro Jean Marie Vianney bakoranaga, we avugako Niyonzima yazize ashira amakenga abo basangiraga.
Agira ati “Yigenzaga abaturage bose bamubonye mu muhanda. Njye rwose ndemeza ko azize abagambanyi. Nta kindi ni amarozi rwose, baramunanguye!”
Nyamara ariko, Nyiransabimana Agnes, umugore wa nyakwigendera, yemeza ko umugabo we yafashwe ku cyumweru avuye ku kazi. Ngo yamubwiye ko yanywereye Kambuca mu Mudugudu wa Mirama ya I, yagera no muri Mirama ya I aho atuye akahanywa indi ariko agahita aruka amaraso.
Ngo ku wa kabiri yorohewemo ku buryo yanatekeye abana mbere yo kujya kunywa ubwo bushera amaze kunywa ibinini bya Malariya nubwo ngo yanacishagamo akaruka amaraso.
Nyiransabimana akomeza agira ati “Yagwa mu Bushera cyangwa Kambuca byose birashoboka. Gusa yafashwe ku cyumweru yanyoye kambuca ariko yari yatangiye koroherwa, najye birantunguye.”
Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare kuri iki kibazo ariko ntibyadushobokera.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkumu genza cyaha wasesengura amakuru umugorewe yatanze
Nkumu genza cyaha usesengure amakuru umugorewe yatanze
Ubwo ni uburozi ntagushidikanya ahubwo aho hantu hafungwe hataragwa abantu benshi
ese ubundi ibyo bibaho ubushera ubwo bakwica umuntu ako kanya bamuroze keretse Nina yaratangiye kurwara mbere yaba yaranduye mbere PE ahubwo iyo kambuca bashake uwayimuhaye
ese koko izi training zizarangira ryari?
Kamboucha ko bayiciye iracyabaho Nyagatare??? hari nundi musore wapfuye mu minsi ishize nawe apfira kwa muganga nawe yanyweye kamboucha bitondere abo basangira cg hakorwe isuzuma ryizo kamboucha niba nta bintu bihumanye birimo.
ntibyoroshye kabisa,zasuruduwiri zigize kumara abantu none n ubushera burabizanye
aya na marozi kabisa
ubushera buramunanguye da
Uko ibintu bimeze ninyakwigendera uremeza ukuri. murakoze
izonzoga zibazarakozwe ntasuku abobagore baraba renganya
yazize kambuca kuko nizo zamuteye kuruka amaraso naho ndumva abo bagore barengana,