Yagiye kwivuza amenyo k’uwahoze ari umugore we amugira manyobwa

Merek, umugabo wo muri Polonye ufite imyaka 45 yagiye kwivuza amenyo ku wahoze ari umugore, Anna w’imyaka 33, we maze kubera inzika yari amufitiye ko yamwanze amukura amenyo yose yari afite mu kanwa.

Anna aho kubona Merek nk’umurwayi umugannye, we yahise abona muri gahunda yari yamuhaye uburyo bwo kwihorera maze akoresha ikinya gikarishye mu buryo bwo kuyobya ubwenge bw’uwahoze ari ishumi ye kugira ngo abone uko amurandaguzamo amenyo nta na rimwe amusigiye.

Anna avuga ko yabanjye kwishakamo imbaraga zo gutsirika amarangamutima yose. Yagize ati “Nagerageje gukora nk’umunyamwuga nikuramo amarangamutima yose”; nk’uko yabitangarije The Daily Mail.

Merek we avuga ko yahise yumva ko hari ikitagenda muri we ubwo umunwa wari ukangutse ikinya kiwushizemo. Ngo nta ryinyo na rimwe yari acyumva mu kanwa maze yihamburaho igitambaro (bande) bari bazengurukije umutwe wose kugira ngo agenzure niba ibyo yumvaga ari byo.

Ati “Nta mpamvu n’imwe nari mfite yo kutamwizera kuko natekerezaga ko ari umunyamwuga. Ariko ngeze iwanjye nirebye mu nderwamu nanze kwemera ibyo amaso yanjye yanyerekaga! Iyo mbwakazi yari yasize akanwa kanjye ari imbuga.”

Umugore wa Merek babana ubu ntiyashoboye kwihanganira kubana n’umugabo utagira iryinyo na rimwe bityo akaba yahise ahitamo gutandukana na we akimara kubona ko akanwa ke kambaye ubusa. Anna wihoreye abigambiriye ashobora gufungwa kubera ubu bugizi bwa nabi yakoze.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka