Vietnam: Ngo bakunda inyama z’imbwa iyo zakorewe ihohoterwa mbere yo kubagwa

Mu gihugu cya Vietnam ho haravugwa ko abazicuruza ngo babanza kubabaza cyane imbwa bagiye kubaga ngo kuko aribwo zigira inyama ziryoshye, mu gihe mu bihugu binyuranye byo muri Aziya bamenyereye kurya inyama z’imbwa n’ibizikomokaho nta mususu.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ibyaremwe byose n’ibungabunga ibidukikije ikomeje kwamagana iyi migirire irimo ngo ubujiji n’iyicarubozo, ariko ngo ubucuruzi bw’inyama z’imbwa burimo amafaranga menshi ku buryo ababurimo batanga agatubutse muri ruswa ngo hatagira ababakoma mu nkokora.

Izo ni imbwa 130 zupakiwe imodoka zigemuwe ku isoko, ngo aho zikunzwe na benshi kubera uburyo umuhore wazo unurira.
Izo ni imbwa 130 zupakiwe imodoka zigemuwe ku isoko, ngo aho zikunzwe na benshi kubera uburyo umuhore wazo unurira.

Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza akiremeza ko abatanga ruswa bamaze kuyigeza no mu nzego nkuru z’abayobozi n’abapolisi kugira ngo bajye barenza amaso ibikobwa byabo dore ko ngo abakunzi b’inyama z’imbwa nabo biyongera umunsi ku wundi.

Abategura amafunguro arimo imbwa ariko ngo batangiye kujya bashaka uburyo bushya bwo kureshya abakiliya ku buryo ubu ngo hatangiye imyumvire yo kujya bababaza imbwa bagiye kubaga ngo kuko byaba ari kimwe mu bitera inyama kuryoha.

Umunyamakuru wa The Guardian wakoze icukumbura muri Vietnam ngo yasanze bamwe mu bacuruza izi nyama baratangiye kujya bababaza amatungo bagiye kubaga, ndetse ngo abafite utubari ducuuruza izi nyama banabyitoza.

Utubari na Resitora bategura inyama z'imbwa ngo bari mu bunguka cyane.
Utubari na Resitora bategura inyama z’imbwa ngo bari mu bunguka cyane.

Ikindi ngo ni uko imbwa zamaze kuba ingume muri Vietnam ku buryo ubu iziribwa mu maresitora, mu tubari, mu mahoteli no mu ngo z’abaturage ari iziba zavuye mu gihugu cya Thailande gihana imbibi na Vietnam kuko ho zikiboneka kandi bakaba bazorora ku bwinshi ngi ziyongere bahaze isoko.

Mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam ngo hari amaresitora afite umwihariko wo gutunganya inyama z’imbwa gusa, ariko ngo ugasanga bafite nk’amoko 20 yo gutunganya izo nyama ku mafunguro atandukanye, ku buryo usanga abifite ku muufuka ariho bagana igihe basohokanye n’imryngo yabo cyangwa amacuti.

Muri iki gihugu ariko ngo ntibibuza bamwe mu baturage gukomeza korora imbwa zo kurinda umutekano, abandi bakazitunga iwabo mu ngo kuko bazikunda gusa kandi ngo bumva batarya izabo bwite.

Umuganga witwa Duc Cuong w’imyaka 29 ngo yabwiye The Guardian ko akunda inyama z’imbwa cyane kuko zimuryohera ariko ngo ntabwo yatinyuka kurya imbwa ye bwite atunze.

Imibare itangazwa n’umuryago SoiDogFoundation uharanira kurengera imbwa aho muri Vietnma ivuga ko ngo muri Vietnam haba haribwa imbwa miliyoni eshanu buri mwaka. Izi ngo ziribwa mu tubari na resitora, ndetse no mu ngo nyinshi cyane cyane igihe cy’iminsi mikuru.

Kuba abarya inyama z’imbwa bari kwiyongera, ngo harimo ababiterwa n’imymvire kuko ubu bavuga ko inyama z’imbwa zongera akanyabugabo ku bagabo, ngo zikongerara amaraso ubushobozi bwo guhangana n’imbeho mu bihugu bikonja cyane ndetse ngo zaba zigira na vitamini nyinshi nk’inyama z’ingurube n’inkoko.

Ku isoko ariko ngo inyama z’imbwa zihenze kurusha iz’ingurube ku buryo hari n’utubari dukomeye usanga bagurisha ifunguro ririmo inyama y’imbwa amafaranga 30 akoreshwa mu Bwongereza, £30 akaba ari amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 27.

Ibyo abaturage bemera ku bwiza bw’inyama y’imbwa ngo byariyongereye cyane ku buryo mu gihugu cya Thailand hasigaye hari ubujura bukomeye bw’abiba imbwa bakazigurisha n’abacuruzi bazigemura muri Vietnam.

Uwitwa Roger Lohanan ukora mu kigo Thai Animal Guardians Association yabwiye The Guardian ko kurya imbwa byagiye bizamuka cyane kuva kuva mu mwaka wa 1995 ku buryo ubu abakora ubwo bucuruzi ngo basigaye bunguka cyane ku bipimo bishobora kugera hagati ya 300 na 500%.

Abagura imbwa muri Thailand ngo bazipima ki munzani, ikilo kimwe bakakigura amafaranga y’u Rwanda asaga 5,400 ariko ngo iyo iyo bazigejeje muri Vietnam bazamura igiciro cyane.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari abafite impungenge ko ubu bucuruzi bw’imbwa bwatangiye kuba mu kajagari kuko burimo amafaranga menshi, bityo ngo hakaba hari ubwo abantu bazajya barya imbwa zifite uburwayi kuko ngo inyinshi zinjizwa muri Vietnam ku buryo bwa magendu zitarakingiwe cyangwa zitavuwe uburwayi bunyuranye zaba zifite.

Mu Rwanda imbwa ifatwa nk’inyamaswa itaribwa, ndetse ngo amategeko y’u Rwanda ashobora kuba avuga mu ngingo ya 144 mu gitabo cy’amategeko ahana ko ugaburiye abantu ibintu bitaribwa [birimo n’imbwa] ashobora gufungwa burundu iyo abihamijwe n’inkiko.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka