Urubyiruko rugira impumuro mbi kurusha abashaje
Urubyiruko rugira impumpuro isa nk’itari nziza ugereranyije n’abantu bari mu zabukuru nk’uko byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Abanyamerika.
Muri ubwo bushakashatsi, abantu bihumurije ibyuya by’abantu bagabanyije mu byiciro bitatu. Icyiciro cy’abantu bari hagati y’imyaka 75 na 95, icyiciro cy’abafite hagati ya 45 na 55 ndetse n’ikindi cy’abafite hagati ya 20 na 30.
Binyuranye n’ibitekerezo byari byaratanzwe byizeza ko abantu bashaje bahumura nabi kurusha urubyiruko, icyiciro cy’abafite imyaka hagati ya 75 na 95 nicyo cyagize amajwi meza; nk’uko bitangazwa na Los Angeles Times.
Nk’uko abo bihumuriza babitangaje, ngo abantu bo muri iyi myaka (75 na 95) bagira icyuya kiza kurusha abo muri biriya byiciro bindi bibi.
Ikintu kindi gitangaje ni uko abo bantu bihumuriza babashije kumenya igitsina cy’umuntu bagendeye ku mpumpuro y’icyuya cye gusa, ariko ngo ku bantu bakiri bato gusa.
Ikinyuranyo cy’impumpuro hagati y’abagabo n’abagore ngo kijyana n’igihe. Ubu bushakashatsi bwanerekanye ko iyo umugabo ashaje icyuya cye kigenda kiba icya kigore.
Egide Kayiranya
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
its true. ibyuya byurubyiruko chanechane abahungu cinuka nabi cane. bisaba kobakaraba gatatu kumunsi.
Ubwo bushakashatsi buzakore n’abanyafurika iby’abazungu
byo twe ntitwabigenderaho %
uretse ko n’ubundi iby’abasaza byose biba bishaje nta
cume biba byifitiye wasanga ariyo mpamvu n’impumuro y’ibyuya iba iri hasi.
Ubu ushakashatsi buri USELESS and NOT SCIENTIFIC KABISA
Ubu ushakashatsi buri USELESS KABISA
Very funny kabisa!abo bantu bafashe umwanya wo kwihumuriza ibyo byuya,ndabemeye bakunda akazi kabo kabisa!