Umwarimu n’umukobwa yigishaga bafashwe basambana mu buriri bw’ababyeyi b’umukobwa

Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa.

Nyina w’uriya mukobwa yagaragaye mu burakari n’umujinya byinshi yabaye nk’umusazi, agenda avuga ko uwo mwarimu n’umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri.

Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo ya Kenya, ahitwa Nyanza ku ishuri rya Maseno.

Uyu mwarimu utari woherejwe n’ishuri guherekeza abanyeshuri no gukurikirana imikino yabo, yagaragaye ahaberaga imikino, abandi bakeka ko ari ugukunda kureba imikino no kwita ku bana b’ishuri rye.

Imikino irangiye, abanyeshuri bahawe uruhushya rwo kujya gutembera no kuramutsa ababyeyi, bakazagaruka ku ishuri nyuma ya week end. Wa mwarimu yajyanye n’umunyeshuri, bivugwa ko yaje kugera iwabo atinze cyane mu ijoro.

Bukeye bwaho, ababyeyi be bazindutse bajya mu mirimo yabo isanzwe, basiga umunyeshuri mu rugo, ababwira ko akiruhuka. Abaturanyi bavuga ko mu masaha make baje kubona muri rwa rugo hinjiye umugabo, umukobwa akamwakira neza, ndetse bakanahumurirwa n’amafunguro atetse neza.

Umwe mu baturanyi yahamagaye nyina w’umwana kuri telefoni, amubaza niba hari umushyitsi w’umugabo azi wagombaga kubagenderera, umugore abyumvise yihutira kugaruka mu rugo, aho yasanze umwana na mwarimu we baryamanye mu buriri bwe.

Ibyakurikiyeho byajyanywe muri polisi ya Kenya, hagati aho ariko ngo uwo mwarimu yahagaritswe mu kazi ko kurera mu gihe hagitegerejwe urubanza abanyamategeko bazacira uwo mwarimu; nk’uko bitangazwa na The Standard Media.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abongabo inama nabagira nuko bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba abanyu bapfuye bishwe nasida

Niyoyit eric yanditse ku itariki ya: 26-06-2017  →  Musubize

umujinya nk’uriya wo guca umwana umutwe ntukwiriye gusa birababaje ariko tugomba kubanza gutekereza mbere yo kugira icyo dukora .

yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka