Umuyobozi yashakaga kurandura na Nyakatsi bahingamo ibihumyo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kamwe mu tugize Akarere ka Rwamagana yatunguye bagenzi be bakoranaga inama biga ku kibazo cyo kugenzura ko Nyakatsi yacitse burundu, avuga ko hakiri Nyakatsi nyinshi mu Kagari ke kuko ahabona Nyakatsi zihingwamo ibihumyo ndetse zikanahumbirwamo ibiti (pepinieres).

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yasabaga ko bamufasha kurandura izo Nyakatsi burundu, yanga ko bazamusezerera mu kazi nk’uko biherutse kugendekera abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare ahagaragaye abaturage bagituye muri Nyakatsi kandi Leta y’u Rwanda yarasabye ko zicibwa burundu.

Umuyobozi yabonye aho batera ingemwe z'ibiti hatwikirije ibyatsi agirango ni nyakatsi.
Umuyobozi yabonye aho batera ingemwe z’ibiti hatwikirije ibyatsi agirango ni nyakatsi.

Muri iyi nama cyakora bahumurije uyu muyobozi ko izo yita Nyakatsi atazazihorwa kandi akaba adakwiye kubuza abaturage kuzikoresha kuko ari bwo buryo bushoboka mu mirimo nk’iyo.

Abari muri iyi nama baboneyeho bamenyesha uwo Gifitu ko Nyakatsi ziteje ikibazo ari ahaba hakiri abaturage baba mu nyubako za Nyakatsi, arizo batuyemo cyangwa abo babana.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka