Umusaza w’imyaka 141 yemeza ko ari we umuntu ukuze kurusha abandi ku isi

Umusaza witwa Feroz-Un-Din ukomoka mu Ntara ya Cachemire ku mupaka w’u Buhinde, Pakistan n’u Bushinwa avuga ko afite imyaka 141 y’amavuko, bityo bikaba byatuma aca agahigo ku muntu ukuze kurusha abandi ku isi.

Feroz-Un-Din atangaza ko yavutse tariki 10/03/1872 kandi ngo afite icyemezo cy’amavuko gishimangira imyaka afite. Biramutse bigaragaye ko ari ukuri, uyu musaza w’Umuhinde yakwinjira mu gitabo cya Guiness des Records nk’umuntu ufite imyaka myinshi kurusha abandi.

Kugeza uyu munsi, ako gahigo kari gafitwe n’umugore w’Umuyapanikazi witwa Misao Okawa ufite imyaka 115.

Undi muntu wigeze kugira imyaka myinshi ku isi ni umugore witwa Jeanne Calment witabye Imana mu 1997 afite imyaka 122. Jiroemon Kimura na we yavuye ku isi mu mwaka ushize na we afite imyaka myinshi igera 116, asiga abana 7, abuzukuru 14, abuzukuruza 25 n’ubuvivi 15.

Feroz-Un-Din yashatse abagore batanu. Ngo uwa mbere yamushatse mu mwaka w’i 1890, bose bane bitabye Imana, uwa gatanu babana ubu afite imyaka 80; nk’uko urubuga www.gentside.com rubitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UMUNTU UKUZE,COM

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

KO MUTAVUGA ADAM WARAMYE IMYAKA 900,MUKIVUGIRA ABAVUBA?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Muzabaze mu rwanda hari abayifite

karumuna yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka