Umunyakenyakazi yitiriye impanga ze Barack Obama na Mitt Romney

Umunyakenyakazi witwa Millicent Owuor yise abana be b’impanga Barack na Mitt (amazina y’abagabo bahataniraga kuyobora Amerika mu matora yabaye tariki 06/11/2012) ngo kuko yashaka kuzahora yibuka ko yabyaye Barack Obama yatsindiye kuyobora Amerika, kandi akaba afata Obama nk’Umunyakenya.

Aganira n’ibiro ntaramakuru Reuters, uyu mubyeyi yagize ati “Bukuru wavutse mbere namwise Barack, butoya mwita Mitt kuko nashakaga kuzahora nibuka ko nabyaye na Obama yatsindiye kuyobora Amerika kandi nkanibuka n’uwo bahatanaga.”

Uyu mubyeyi yabyariye ku bitaro bya Siaya, biherereye hafi y’agace ka Kogelo gatuwemo na nyirakuru wa perezida Obama kuko ariho se wa perezida Obama yavukiye.

Millicent yitiriye abana be abahataniraga kuyobora Amerika kuko bavutse ku munsi w'amatora.
Millicent yitiriye abana be abahataniraga kuyobora Amerika kuko bavutse ku munsi w’amatora.

Ubwo hamenyekanaga ko Obama yongeye gutorerwa kuyobora Amerika, abaturage benshi b’aho i Kogelo babyinnye cyane, bavuga ko bishimiye intsinzi y’umwana wabo. Biravugwa ko hari abandi babyeyi muri Kenya babyaye kuri uriya munsi bakita abana babo amazina ya Barack cyangwa Obama.

Nyirakuru wa Obama yabwiye Reuters ko yari afite ikizere ko umwuzukuru we azongera agatsinda, kandi ngo yari yarabibwiye n’abaturanyi be mu minsi isihize.

Nyirakuru wa perezida Obama, Sarah Obama.
Nyirakuru wa perezida Obama, Sarah Obama.

Ise wa Obama wavukaga muri Kenya yapfuye mu mwaka wa 1982 azize impanuka y’imodoka.

Abanyakenya benshi bishimiye instinzi ya perezida Obama, ariko bavuga ko bifuza ko byibura muri iyi manda ye ya kabiri yazasura igihugu cy’umwe mu babyeyi akabatera ishema.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka