Umukinnyi wa filime yagiye muri Supermarket yambaye isume

Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Tanzaniya witwa Zuwena Mohammed uzwi ku izina rya Shilole mu minsi mike ishize yambaye isume afata inzira ajya guhaha mu isoko rya kijyambere “supermarket”.

Ibi Shilole yabikoreye mu Ntara ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yari yagiye gukora igitaramo. Uyu mukinnyi wa filime za Bongo yambaye isume mu mabere yafotowe n’imwe mu nshuti ze maze ifoto ye ayishyira ku mbuga nkoranyambaga rwitwa Instagram.

Umukinnyi wa Bongo movie Zuwena Mohammed yambaye isume.
Umukinnyi wa Bongo movie Zuwena Mohammed yambaye isume.

Shilole yatangarije umunyamakuru wa Globalpublishers ko ari ibintu bisanzwe kuri we. Agira ati: “ Aho (Amerika) abantu babaho ubuzima bwa kizungu nta muntu ureba ubuzima bwa mugenzi we, umuntu wese areba ubuzima bwe bityo rero si igitangaza kwambara isume ukajya muri Supermarket, ibi ni ibintu bisanzwe.”

Abakinnyi ba filime bo mu gihugu cya Tanzaniya bateye imbere, bari mu binjiza amafaranga atari make muri icyo gihugu ariko imyitwarire yabo igayitse nko kwambara imyambaro iteye isoni, gutwara abagabo b’abandi n’ibindi ntibishimwa n’abakunzi babo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega ikibyica byose ni vision,nonese ubundi uwo mukecuru urumva atizize ?ikiza ke nuko ariwe wabyiteye.

GEDEON yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka