Umukecuru w’imyaka 65 yaretse kurya ngo azabeshweho n’urumuri n’umwuka byo mu kirere

Naveena Shine ufite imyaka 65 y’amavuko aremeza ko amaze iminsi 47 adafata ku mafunguro ngo kandi azamara iminsi 100 mu rwego rwo kugaragaza ko abantu nabo bashobora kubaho batarya, bakaba batungwa n’izuba n’umwuka byo mu kirere nk’ibimera binyuranye.

Uyu mukecuru wo mu mujyi wa Seattle muri Amerika yemeza ko muri iriya minsi yose nta kindi yashyize mu kanwa uretse amazi n’agakombe k’icyayi kamwe ku munsi ngo amaze igihe yiyumvamo kuzakora icyo gitangaza n’ubwo muri benshi babigerageje mbere ye ntawe urabigeraho, ndetse bamwe bakaba barashizemo umwuka mu gihe babigeragezaga.

Inzobere mu binyabuzima yitwa Ronald Hoffman yabwiye ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru ko imiterere y’ibimera inyuranye cyane n’iy’umuntu, bityo ngo bikaba bidashoboka ko umuntu yavoma ibimutunga mu rumuri ruva ku zuba no mu mwuka wo mu kirere.

Dr Hoffman yagize ati “Ni koko ibimera byose bivoma amafunguro yabyo mu rumuri rw’izuba ariko uturemangingo dutuma ibyo bishoboka twitwa chloroplasts ni umwihariko w’ibihingwa nta muntu urabaho udufite kandi utadufite ntiwavoma ibikubeshaho mu rumuri rw’izuba.”

Naveena Shine ushaka kubaho atarya ngo agatungwa n'umwuka n'urumuri rw'izuba.
Naveena Shine ushaka kubaho atarya ngo agatungwa n’umwuka n’urumuri rw’izuba.

Iyi nzobere iremeza ko mukecuru Shine nakomeza kutarya ingingo ze zizaremara akaba yanapfa. Madamu Shine we ariko aremeza ko azabigeraho kuko ngo yiyumvisemo ijwi rikomeye rimubwira guhagarika kurya amafunguro asanzwe, ndetse ngo ibyo abaganga n’impuguke bavuga ni ukwibeshya abantu babayemo igihe kirekire ariko gukwiye guhinduka.

Uyu mukecuru ati “Maze iminsi numva ijwi ridasanzwe rimpamagarira gukora ikintu cy’akataraboneka kandi kidasanzwe. Gusa ndemeza ko nzabigeraho nkagaragariza isi ko umuntu ashobora nawe kubaho adafata ku mafunguro asanzwe, akabeshwaho n’izuba nk’ibimera byose.”

Uyu mukecuru aravuga ndetse ko ngo azi inshuti ye yamaze imyaka itatu itarya n’ubwo bigoye kubyemera. Ubu rero nawe ngo arashaka kubigaragaza. Mu mwaka wa 2003 nibwo Umunyamerika witwaga David Blaine yaciye agahigo ko kumara igihe kirekire atariye ubwo yamaraga iminsi 44 mu kabati gafunze atagira icyo afata.

Mu mwaka ushize wa 2012 nabwo Umunyesuwedi yemeje rubanda ko yamaze amezi abiri atunzwe n’urubura gusa aho yari yarikingiranye mu modoka ye. Nyamara ariko inzobere zose mu buzima bw’abantu zemeza ko muntu yabasha kubaho iminsi irenze 60 atariye.

Undi mugore wo mu gihugu cya Australia witwa Jasmuheen yemeje ko yamaze imyaka myinshi nawe atagira icyo arya, ariko ubwo bamukoreshaga igerageza bamukurikirana yananiwe kurenza iminsi itatu kuko abaganga bamutahuyeho kunanirwa gukabije, kubura amazi mu mubiri no kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’umutima.

Bivugwa ko hari abayobotse ibitekerezo bya Jasmmuheen bakareka kurya, ariko ngo haje gupfamo abantu bane.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muri genocide twamaze 100 turacyariho kubwi Imana

Julien yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ariko ngo na Yesu Kristo yamaze iminsi 40 mu butayu atarya. Ibyo lero si igitangaza.

Iranzi Sudané yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Bamukurikiranire Hafi Inzogera Zitirenga

Bizimungu Alexis yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Murakoze Kutugezaho Inkurunziza.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

byose birashoboka iyo fuite ukwemera muri wowe.

nsabimana faustin yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka