Umugore w’umupfubuzi yahanishijwe kwishyura mukeba we miliyoni zikabakaba eshanu

Urukiko rwo mu gihugu cya Botswana rwategetse umugore gutanga impozamarira y’amadolari ya Amerika $7128 (Amafaranga y’u Rwanda akabakaba 4,847,000) azira kuba yaramushukiye umugabo akamugusha mu cyaha mu gihe umugore nyir’urugo yari mu rugendo.

Umugore wahawe impozamarira witwa Naledi Mogae ngo yareze uwitwa Kemiso Dijokota mu rukiko asaba ko rwamuca impozamarira y’amadolari 9,504 (asaga miliyoni esheshatu n’igice y’Amanyarwanda) kuko we yamuregaga ko yamushukiye umugabo igihe yari yamenye ko nyir’urugo ari ku rugendo.

Uyu mugore waregaga ko urugo rwe rwatewe ngo akunze koherezwa mu butumwa bw’akazi mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Swaziland na Namibia kandi ngo ajyayo kenshi cyane. Icyatunguye benshi ngo ni uko atigeze arega umugabo we ko amuca inyuma, ahubwo yareze Dijokota ko ajya amuterera urugo igihe adahari akagusha umugabo we mu bishuko.

Urukiko rw’ahitwa Donga rero ngo rwasabye urega ibimenyetso bihamya icyaha uwo arega, ni uko ngo amurikira umucamanza amashusho video y’uburyo umugabo we na Dijokota bajyaga babigenza mu buriri kuko ngo uwatewe yari yarahishe ibyuma bifata amashusho mu cyumba akaba yerekanye neza uko byagiye bigenda inshuro nyinshi mu buriri bwe n’umugabo we.

Urukiko narwo ngo ntirwazuyaje kwemeza icyaha Kemiso Dijokota, rumutegeka kuzatanga izo mpozamarira, akazajya atanga amadolari 60 buri kwezi kugeza amaze kwishyura mukeba we impozamarira yategetswe n’urukiko zose.

Nubwo urukiko ngo ntacyo rwavuze ku mugabo wajyaga yakira undi mugore mu buriri igihe nyirabwo yabaga yagiye, ngo byatunguye benshi kuba uyu mugore ataragiranye amahane n’umugabo we.

Itegeko rigenga umuryango mu Rwanda ryo riteganya ko igihe umuntu ufite uwo bashakanye akoranye imibonano mpuzabitsina n’undi batashakanye aba akoze icyaha cyo gusambana rikagena n’ibihano ahabwa, ariko ntabwo iri tegeko rishobora guhana umuntu nka Dijokota.

Mu Rwanda ahubwo hamaze igihe havugwa abantu bajya gukorana imibonano mpuzabitsina n’abafite abandi basezeranye, ngo bakabiterwa n’uko abo baba barasezeranye bataba babarangiriza inshingano neza, ibyo benshi bise gupfubura.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka