Umugabo yadodeye ingufuri ku gitsina cy’umugore we yanga ko azamuca inyuma

Umugabo wo mu Buhinde witwa Sohanlal Chouhan w’imyaka 45 y’amavuko ari mu maboko ya polisi azira kudodera umwenda w’imbere ufite ingufuri umugore we witwa Rhada Sitabai arwanya ko ashobora kumuca inyuma.

Uyu mugore Rhada Sitabai w’imyaka 35 y’amavuko atangaza ko bamudodeyeho ingufuri ku gitsina ku mpamvu zo kumufuhira, anatinya ko yakamuca inyuma mu gihe cy’imyaka itanu.

Ati “yantegetse kunywa inzoga, maze gusa nk’uwataye ubwenge, ahita andoderaho ingufuri gu gitsina”.

Radha yamaze umwaka ababara nyuma yo kumudoderaho iyo ngufuri kandi ngo igihe cyose umugabo we yajyanaga urufunguzo ku kazi.

Haje kugera igihe akajya amufungirana mu nzu ku buryo yamukinguriraga akanya gato cyane; nk’uko abana babo bagera kuri batanu babivuze bagaragaza uburyo babayeho nk’abadafite nyina mu gihe cy’imyaka itanu.

Tariki 14/07/2012 ubwo Rhada yavuye ku ngoyi yari amazeho igihe kirekire,
Ubwo buzima Rhada yari arimo bwamenyekenye tariki 14/07/2012 nyuma yuko yumvise umugabo we ari gusambanya akana babyaranye k’agakobwa kari mu kigero cy’imyaka 12 yarushijeho kwiheba, afata umwanzuro wo kwiyahura anywa umuti w’imbeba ariko ntiyapfa.

Igihe bamuvuraga, abaganga baje kuvumbura ibyamukorewe, baza no kubimenyesha polisi uyu mugabo arafatwa nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa www.santabanta.com.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Cyakora uyu mugabo arafuha nawe agakabya cyangwa harimo nubugome noneho ibi birarenze kabisa.akabazo kamatsiko ubwo iyo yashakaga kwisayidira yarafunguraga maze akongera agafunga?

yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

ndumva uwomuvugatumwa naboyabwilizaga balimumwuka?

munyanachantal yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka