Umugabo wihinduye umugore aricuza ibyo yakoze

Umugabo witwa Gary Norton w’abana bane yifuje kuba umugore ageza n’ubwo abazwe ngo ahindurirwe igitsina ariko kuri ubu avuga ko ari ryo kosa rikomeye yakoze mu buzima bwe.

Uyu mugabo w’imyaka 75 avuga ko yifuza gukora imibonano n’abagore ariko ntibyashoboka. Ati “Ndabyifuza ariko nta byangombwa mfite kuko nabitakaje ubwo nabagwaga, ni ikosa rikomeye nakoze”.

Gary aricuza kuba yari umugabo ariko akaza kwihindura umugore.
Gary aricuza kuba yari umugabo ariko akaza kwihindura umugore.

Nyuma yo kwicuza yifuje ko abaganga bakongera kumugira umugabo ariko baramuhakanira. Agira ati “Nakoze uko nshoboye ngo mbe umugore, naguze amakanzu ndayambara, nakoresheje imisatsi bya kigore ndetse n’inzara ariko ibyo ntibyangiriye akamaro ahubwo byampinduye nabi”.

Ubu uyu mugabo wari wariyise Gillian yahagaritse gufata imisemburo ya kigore yafataga ariko afite impungenge z’uko abana be bazabimenya ku buryo azicuza ubuzima bwe bwose nk’uko bitangazwa n’urubuga 7sur7 .

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mugiramahoro!Uyu mubyeyi wiyangije bingana gutyo, mubyukuri yagayishije igitsina Gabo, kandi anacumura k’umuremyi we. None rero icyo namufasha ubu, kongera gusubira uko yarari mbere ntibigishobotse, nasange umukiza ace bugufi imbere y’Imana imubabarire kuko ni Imana igirimbabazi n’impuhwe nyinshi, ntacyaha nakimwe Imana itababarira uretse icyaha cyo gutuka Umwuka wera. Yesu ahora ateze amaboko kugira ngo tubabarirwe ibyo twamucumuyeho. Imana ihorana babazi nasange abatambyi rwose berejwe uwiteka bamufashe gutakambira Uwiteka kugirango icyaha cye gikurwe imbere y’amaso y’uwiteka, igicumuro cye gitwikirwe n’amaraso y’umwana w’Imana. Imbabazi ntabwo zashize mubiganza by’Imana. Twebwe abantu twe kumwinena tunarushaho kumuciraho iteka. Ahubwo nitumufashe tumusengere Imana izamuhe imbabazi kumutsi w’amateka. Niyihangane akomere arusheho gusenga asaba Imana imbabazi muminsi Imana ikomeje kumutiza. Kuba atarahise apfa akiri Ku iseta yabagiweho, kwari ukugirango Imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Kandi abere benshi ikimenyetso cyo kugirango bahinduke bakire uko baremwe kose, kuko uko yabaremye aribyo bihimbaza Umwami Imana. Umwami wacu Yesu Kristo amugirire imbabazi amubabarire, amwogeshe amaraso n’amazi byavuye mumutima we w’imbabazi. Amwiteho rwose ababarirwe. Natwe abari mu isi dukwiriye kumugirira imbabazi. Imana imubabarire rwose.

Akayezu Cedrick yanditse ku itariki ya: 28-04-2023  →  Musubize

ndumva isi itangiye kugera kumusozo nonese ibinibyabihe byimperuka mesiya yavuze ngobazaba badashaka kuba uko nabaremwe bihindure uko imitima yabo ibishaka ariko ngo bazagira ishyano ngahorero niyumve ingaruka zo kuvuguruza uwiteka.

iradukunda samson yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ariko Mana waje ugatabara iyi si koko namwe munyumvire iyi ngirwa muntu ubu se koko ngo aricuza arumva nta soni zo kubivuga afite.Ntabwo washaka kuvguruza umuremyi wawe ngo bikugwe amahoro rwose,ariko icyo nabaza ubundi abaganga babimukoreye bo bari bazima ubundi koko iburayi harya ngo ibyo ni itera mbere ahhhaaa!!!!njye ndumva ahubwo ari iteranyuma daa!!!!!!!!!!!!sogokuru ni we wakundaga kwivugira ngo ni akumiro kumuseso pee!!!!

kalisa yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Erega kutanyurwa ku mwana w.umuntu uko ari ntampanvu kutamugiraho ingaruka mubuzima.niyihanganire ingaruka zose kuko niwewabyiteye

Munyeshya jerome yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

Erega kutanyurwa ku mwana w.umuntu uko ari ntampanvu kutamugiraho ingaruka mubuzima.niyihanganire ingaruka zose kuko niwewabyiteye

Munyeshya jerome yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

Niyemere yakire ingaruka zokuvuguruza Imana kuko yabikoze abishaka ntagahato. (urwishigishiye ararusoma).

EMMY T yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka