Uganda: Minisitiri aremeza ko abagore bambara utujipo tugufi bashobora gufatwa ku ngufu nta nkurikizi

Minisitiri ushinzwe urubyiruko muri Uganda yatangaje ko abagore n’abakobwa bambara utwambaro tugufi baramutse bafashwe ku ngufu ntaho barega ahubwo ko ngo abo baba bambaye imyambaro migufi bakwiye no kujya bakurikiranwaho gushuka abagabo.

Uyu muminisitiri witwa Ronald Kibule yavuze ko inzego za polisi zikwiye kujya zikurikirana neza igihe havuzwe umugore wafashwe ku ngufu, bagakora iperereza basanga uwafashwe yari yambaye atikwije agakurikiranwa mu mategeko, naho uwashinjwaga kubafata ku ngufu akarekurwa.

Minisitiri Kibule aremeza ko abambara ibigufi bashobora gufatwa ku ngufu ntibagire aho barega.
Minisitiri Kibule aremeza ko abambara ibigufi bashobora gufatwa ku ngufu ntibagire aho barega.

Ubwo yari ahitwa Kajara mu karere ka Ntungamo, Minisitiri Kibule yavuze ko mu myambaro abagore n’abakobwa bambara ikaba yashyira abagabo mu bishuko harimo amajipo magufi, amapantalo y’amakoboyi bita jeans iyo bambaye abegereye n’utwenda bita bikini.

Minisitiri Kibule yagize ati “Kwambara imyenda nk’iyo ni bibi cyane kandi iteka biba ari ubutumire bweruye abagore baba bahaye bamwe mu bagabo ko bashobora gufata ku ngufu.”

Uyu muminisitiri ariko yatangiye kwamaganwa na bamwe mu bagore n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda, kuko bose bemeza ko ngo yatandukiriye cyane.

Ngo abambara ibibegereye cyane bashobora kuba bareshya ababafata ku ngufu.
Ngo abambara ibibegereye cyane bashobora kuba bareshya ababafata ku ngufu.

Umudepite witwa Emma Boona yahise ahamagarira uyu muminisitiri kwisubiraho agasubira ku magambo ye, ndetse amusaba ko yareka kuyobya bamwe mu baturage.

Uyu mudepite yagize ati “Njyewe sinshyigikiye abambara utwenga tugufi ariko nanone biratangaje kuba umuntu mukuru kandi w’umuyobozi atinyuka kuvuga ko hari impamvu yatuma umuntu ahohoterwa agafatwa ku ngufu.

Ese ubundi ibyo yita bigufi abirebera ku kihe gipimo? Ubwo se nawe tuvuge ko ajya afata ku ngufu abo ahuye nabo bambaye ibyo yita bigufi?”

Ngo hari abambara ibigufi byatera bamwe gushaka kubafata ku ngufu.
Ngo hari abambara ibigufi byatera bamwe gushaka kubafata ku ngufu.

Undi mugore witwa Rita Aciro ukuriye urugaga rw’abagore muri Uganda yahamagariye abaturage ba Uganda kwamagana uwo muminisitiri utinyuka akayobya abaturage ko hari impamvu yumvikana yatuma bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mugabo ibyo yatangaje si byo kuko kwambara bigufi si cyo kibazo gusa umuntu wese afite ibyo akunda kandi ni uburenganzira bwa muntu.Gusa hari umukobwa wari uvuye gusenga yambaye mpene barimbuke nuko ahura n’umusore hafi y’urusengero,umusore ati"kiriya(client) ni angahe se?dushobora kuvugana kuri gahunda ko nihuta?Umukobwa ati ariko njye singurisha ndiyubaha mvuye gusenga.Umusore ati mbabarira naringinze ngo nawe urashaka umukiriya.Birababaje kubona no munsengero hazamo abambaye ubusa bakarangaza abapasitoro kuko batererayo akajisho bakibagirwa aho bari bageze mu kigisho.

Kazuba yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

NIBYO RWOSE AHUBWO UFASHE UMUNTU WAMANSUYE AKAMUFATA BY FORCE (NOT RAPE) UWO MUGABO AZAJYAAHEMBWA NA LETA!!

KOBLA yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka