Ubuhinde: Iduka ryitwa "Hitler" rirasabwa guhindura izina

Ahitwa Ahmedabad mu gihugu cy’Ubuhinde hari iduka ricuruza imyenda ryitwa Hitler ndetse rinafite ikimenyetso cy’umusaraba (croix gammée) cyarangaga Abanazi (Nazis). Nyir’ iryo duka arasabwa guhindura iri zina kuko ritavugwaho rumwe n’abaturage b’aka gace ndetse n’abayahudi bagatuye.

Umwe mu banyamuryango b’umuryango w’incuti za Isiraheli (Friends of Israel organisation) anenga ikoreshwa ry’iri zina agira ati: "Mu mujyi wa Mahatma Gandhi, umujyi utarangwamo ihohoterwa, ni gute umuntu ashobora guha agaciro umuntu wishe amamiriyoni y’abasivili?".

Umwe mu bafatanyije na nyir’iri duka, witwa Rajesh Shah yahakanye guhindura iri zina adahawe indinshyi. Rajesh avuga ko yatanze miliyoni nyinshi z’amarupi (amafaranga koreshwa mu buhinde) akoresha ibyapa ndetse n’udukarita two guha abakiriya.

Rajesh yagize ati : "Nta mafaranga tugifite. Tuzahindura izina ari uko duhawe indishyi y’amafaranga".

Iduka ryitwa Hitler riri mu Buhinde.
Iduka ryitwa Hitler riri mu Buhinde.

Aganira n’ikinyamakuru Times of India, uyu mugabo yavuze ko batangaje ko iri duka ryabo ryitwa Hitler rigiye gufungura imiryango ariko ntihagire uburana kuri iryo zina.

Akomeza avuga ko Hitler ryari izina ry’irihimbano rya sekuru w’umugabo witwa Manish Chandani bafatanyije iri duka kubera uko yareshyaga, iri zina ry’iduka ryabo rikaba ariho ryaturutse.

Akenshi iyo umuntu yumvise izina Hitler ahita atekereza Adolf Hitler wari umunyagitugu wayoboye igihugu cy’Ubudage kuva mu mwaka wa 1933 kugeza mu wa 1945. Yatumye hakorwa Jenoside yakorewe Abayahudi izwi ku izina rya Holocaust, igahitana miliyoni esheshatu z’Abayahudi.

Adolf Hitler yavutse tariki 20/04/1889 upfa tariki 30/04/1945.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka