USA : Yatawe muri yombi ategura kwica abagore 100 akabateka mu nkono

Umugabo witwa Gilberto Valle w’imyaka 28 y’amavuko wari usanzwe ari umupolisi mu mujyi wa New York muri Amerika yatawe muri yombi ateguraga umugambi mubisha wo kuzahotora abagore basaga 100 yarangiza akabarya abatetse mu nkono.

Uyu mugabo yatoranyaga abagore azahotora akanabarya akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bumuha amakuru yaho abo ashaka gukorera bya mfura mbi baherereye, nk’uko urubuga rwa ABC News rwabitangaje.

Ibyo byamenyekanye ari uko hafashwe ubutumwa bw’ibanga Gilberto yohererezanyaga na mugenzi we bagombaga kuzafatanya muri icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwibasira bimwe mu bice by’imibiri y’abagore biteguraga kurya itogoshejwe mu nkono.

Abagore batoranyijwe bagombaga kujya babanza kubasambanywa byarangira bakabahotora nyuma bakabateka bakanabarya ibice by’imibiri yabo.

Gilberto wari ku isonga muri icyo gikorwa cyo gucura uwo mugambi mubisha yagombaga kujya yifashisha uburyo bwo kubona amakuru ya buri mugore wese yifuza ndetse akanamwitegereza uko ateye ku ifoto byose hakoreshejwe ikoranabuhanga ridasanzwe.

Iryo koranabuhanga ryagombaga kujya rimufasha kumenya aho umugore yifuza ari ndetse nabo bari kumwe bashobora kuba babangamira inyungu ze bwite muri icyo gikorwa.

Mu butumwa Gilberto yohererezaga mugenzi we hari ubwo bandikiranaga amagambo agira ati : « Ni ikihe gice cy’umubiri w’umugore wowe kizakuryohera undi nawe akamusubiza ko ari amaguru maze ikiganiro hagati yabo kigakomeza ».

Preet Bharara umushinjacyaha wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe agace k’amajyepfo y’umujyi wa New York avuga ko igikorwa cy’umugambi mubisha wari hagati yabo bagabo uzakomeza gukorwaho iperereza.

Uyu mushinjacyaha asobanura ko iyo dosiye Gilberto akurikiranweho ikomeye muri aya magambo: “ Ni ukuri birenze uko umutimanama wabifata kuba umuntu yafata undi, akamukorera iyicarubozo akamwica yarangiza akamuteka mu nkono akarya”.

Ikindi gituma ubushunjacyaha buvuga ko iyo dosiye ikomeye ngo n’uko uwo burega ari umuntu usanzwe ufite kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo nk’umupolisi ariko yarangiza akaba ari we uba mubi kurusha abandi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

buriya rero icyo mutazi niki : New York, niho hantu habera ibintu bibi kwisi yose, ni Etat mbi, ibamo abantu baturutse hose, wajye sinifuza ko yaba hariya hano, ninaho hari ikicyaro cy’urusengero rwa Satani. Nifuzaga kuhareba abantu bose bahatangarira, ariko ni umwanda gusa, kigali yacu irirusha isuku, irusha kigali amazu maremare gusa ntakindi. Niwabo waSatani, wahasura ugataha, ariko ntabintu nyaburanga bihari.

keza yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Mbega isi!!!!!!ikiremwa muntu cyabaye inyamaswa. Guteka umuntu ukamurya. Mana tabara isi waremye.

Rose yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka