USA: Padiri yari yanze kubashyingira kubera gafotozi

Ubwo imihango yo gushyingirwa yari igeze hagati, abari batashye ubukwe bwa Noelle Borriello na Rob Ruehle batunguwe no kumva umupadiri wabasezeranyaga avuga mu ijwi riranguruye ko abafataga amafoto nibadahagarika urusaku rw’ibikoresho byabo imihango iri buhagarare burundu padiri akigendera.

Ibi ngo padiri yabitewe n’uko abafataga amafoto ngo bari bafite ibikoresho bisohora ijwi uko bafashe ifoto, padiri akaba ngo yikangaga ko byarangaza abari aho ntibakurikirane neza imihango, by’umwihariko ngo abageni bumve agaciro k’ibyo barimo basezerana.

Abari mu bukwe bose baguye mu kantu, abafotoraga babanza kwanga kubahiriza ibyo padiri yavugaga ngo kuko icyari cyabazanye kwari ugufata amafoto y’uko imihango y’ubukwe igenda yose.

Uwasezeranyaga abageni ngo yari ahindukiye yigendeye kubera urusaku rw'abafataga amafoto.
Uwasezeranyaga abageni ngo yari ahindukiye yigendeye kubera urusaku rw’abafataga amafoto.

Ubu bukwe bwaberaga ahitwa Woodloch muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika ariko bwaje gukomeza kuko padiri ngo yongeye agasubiramo ko abafotora nibadahagarika cyangwa ngo bigire kure aho atumva amajwi yavugaga uko bafashe ifoto ngo ari buhagarike imihango yo kwambikana impeta burundu hagati y’abageni madamu Noelle Borriello na bwana Rob Ruehle.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko ngo iyi mihango ngo yahagaze akanya gato, nyuma igakomeza, ndetse ngo padiri amaze kuyisoza yegereye abageni ababwira ko atari agamije kubabihiriza ibirori, ahubwo ngo yabitewe n’uko hari ubwo ajya abona abageni barangazwa cyane n’abafotora, ntibakurikirane neza isezerano rikomeye baba bari kugirana.

Umugeni Noelle ariko yabwiye Daily Mail ko n’ubwo babanje kugwa mu kantu ubwo padiri yavugaga ko ari buhagarike imihango nibadahagarika gufotora, ngo baje kubyumva kandi barabyubahiriza, ndetse ngo nyuma ya misa bakomeje imihango bizihiwe, bose babiteramo urwenya ko ubukwe bwabo bwari bwishwe na gafotozi bikururiye.

Abafotoraga baje gusabwa kujya gufatira amafoto yabo kure ngo batarangaza abasezera n'abitabiriye ibirori.
Abafotoraga baje gusabwa kujya gufatira amafoto yabo kure ngo batarangaza abasezera n’abitabiriye ibirori.

Umwe mu bafataga amafoto witwa Kamrul Hasan yavuze ko ari ubwa mbere ibyo byari bimubayeho, ngo akaba yatinze gusobanukirwa neza n’ibyo umupadiri avuga kuko ngo ahandi hose ajya afotora amakwe batajyaga bita ku tuntu tuvugira mu cyuma akoresha iyo afashe ifoto.

Uwitwa Jaquelynn Brynn ukora umurimo wo gufotora ibirori mu Bwongereza nawe yabwiye Daily Mail ko haba ubwo koko ibikoresho byabo birangaza abantu, ariko ngo ni ubwa mbere yumvise aho usezeranya abageni ashobora kubasiga badasezeranye kubera ababafotora.

No mu Rwanda ngo hari aho abashyingira abageni basigaye bababuza kuzana ababafotora kuko ngo bateza akajagari no kurangara mu nsengero na za kiliziya, ndetse hamwe ngo ba padiri na pasitoro basigaye bishyiriraho umuntu ufotora ari umwe, agafata amafoto yose y’ibibera imbere mu rusengero na kiliziya, akaba ari we uzagurisha amafoto n’abayakeneye bose.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abanga urusaku rwa camera se bakwemera sonorisation!!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

ntacyo sibo bonyine ntanuwo nbitabaho

bisengimana jean claude yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

ikibazo ni ukujya ahantu nka hariya hari n’abantu benshi ntuteganye sonorisation ifite imbaraga. Byo iyo nta sonorisation ufite muri public n’iyo umwana arize mu nama wumva akubujije amahoro.

umwari yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka