Rubavu: Inka yabyaye inyana eshatu

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu batunguwe no kubona inka y’umworozi witwa Kazungera ibyara inyana ebyiri n’ikimasa tariki 04/12/2012. Bamwe mu baturage batangaje ko basanga ari nk’igitangaza.

Kasungera usanzwe ari umworozi ntangarugero mu murenge wa Busasamana avuga ko ibyamubayeho ari amahirwe kandi ko bituma akomeza gukora umwuga yiyemeje. Afite inka esheshatu harimo n’iyo yabyaye eshatu.

Abaturage batuye mu kagari ka Gasiza bavuga ko kubona inka ibyara eshatu byatumye bagira ishyari ryiza ryo korora kugira ngo nabo bishobore kubageraho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tubashimira amakurumutugezaho ariko muge mwigora mubashe
gufata amafoto yose yinkuru nkiyo ngiyo idasazwe cg yihariye iyoni misteke to

moise yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ariko kucyi mutanga amakuri atuzuye , ngo inka yabyaye inyana eshatu nta foto ngirango muba mushaka kugaragara gusa mwikosore rwose muduha amakuru atuzuye mujye mureba ibindi binyamakuru

John yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka