Prezida wa Botswana yakomerekejwe n’urusamagwe
Bamwe mu bayobozi bacungirwa umutekano ku buryo bukomeye ku isi ni abakuru b’ibihugu ariko igitangaje ni uko Prezida wa Botswana, Ian Khama, yariwe inzara n’urusamagwe mu maso arakomereka.
Ngo ibi byabereye mu kigo cya gisirikare ubwo urusamagwe rwari ahantu hazitiye rusamura, rwasimbukira Perezida wari uhagaze hafi aho rumushwaturura inza mu maso.
Ibyo byamuteye ibikomere bidakanganye kandi ntacyo byahungabanyijeho ku mutekano we; nk’uko Jeff Ramsay, umuvugizi wa Leta abitangaza.
Ramsay avuga ko iyo mpanuka yabaye mu gihe gito ku buryo yatunguye abashinzwe umutekano wa Prezida ntibabasha kugira icyo bakora ngo bamurinde icyo gikoko cyamuhindanyije isura gishyiramo ibyasha.
Nyuma y’iyo mpanuka, Perezida Ian Khama yagaragaye kuri televisiyo ayoboye inama ariko afite uduhisha gisebe (plaster) mu maso; nk’uko BBC ibitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugire amahoro mwese abo duhurira kuri Kgl 2day! ndashimira Leonard kumakuru meza kdi asobanutse. ndashimira na kigali today kumakuru meza kdi atugeraho as Fast as possible hano i Rusizi! Conglaturation!!.
Leonard turamwemera mu banyamakuru ba Kigalitoday agira inkuru zisobanutse. Courage rero kandi urubuga rwa Kigali Today muri rusange rurasobanutse pe, njye ndukundira ko rugera ku baturage ahantu hose hashoboka.