Nyuma yo gutandukana n’abagabo 8 arashaka undi wa 9

Umugore witwa Sandra McNab w’imyaka 55 y’amavuko arashaka uwamubera umugabo nyuma yo gutandukana n’abagabo umunani mu gihe cy’imyaka 39.

Sandra McNab yashatse umugabo we wa mbere afite imyaka 16. Avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kurambana n’abagabo bagiye bashakana afite urukundo; nk’uko yabitangaje mu kiganiro gica kuri televiziyo cyitwa This Morning.

Umugabo ashaka agomba kuba ari umugabo uvugisha ukuri, amugirira icyizere, kandi afite urukundo muri we.

Ati “ndashaka umugabo ugomba kunyitaho, ugomba kujya mu kimbo cya mama wanjye nyuma y’ibyo bibazo byose nahuye nabyo”.

Ngo impamvu yatumye Sandra atandukana n’abo bagabo bose ni uko yabishakaga, yari muto, yari mwiza kandi yabagaho ntawe ashingiyeho; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa 7sur7.be .

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye nzi undi w’umunyarwanda uteye nkuyu kuri we umugabo ni nka televiziyo yo gushyira mucyumba tumubwire icyo urugo icyo ari cyo cg kubaka icyo bivuze.

betty yanditse ku itariki ya: 4-09-2012  →  Musubize

ngahore ubuse uyumukecuru umeze gutya arashaka umugabo umeze gute ?ubuse muramutse mubanye utarigeze ubyara narimwe ubu wakwirirwa utegereza urubyaro?wamumama we rero niba uziko ufite amafaranga menshi uzanshake ariko se wakwemera umwirabura

Eugene yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka