Muyumbu: Umugore akurikiranyweho icyaha cyo guca umugabo we igitsina

Umugore w’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Gatuza, akagari ka Nyarukombe, umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana afungiye kuri station ya Police ya Nzige mu karere ka Rwamagana, aho akurikiranyweho icyaha cyo guca umugabo we igitsina.

Uwo mugore yaciye igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe ahagana saa moya z’umugoroba wa tariki 19/09/2013. Ku bw’amahirwe igitsina cy’umugabo we w’imyaka 43 nticyaguye ngo gitakare hasi. Uwo mugabo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Muyumbu aho ari gukurikiranwa n’abaganga.

Icyo uyu mugore yapfuye n’umugabo we ngo ni uko umugabo yasabye umugore we ko baryamana akabyanga, bitewe n’uko umugabo yari yasinze. Umugabo ngo yashatse ko batera akabariro ku ngufu, ariko umugore ntiyabyemera ari nabwo yahise afata urwembe akamuca igitsina.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba yemereye Kigali Today ko uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya nzige, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa.

Uwahamwe n’icyo cyaha ngo ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu cyangwa amafaranga kuva ku bihumbi 200 kugeza ku bihumbi 500.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

yewe uwo mugore ni uwo gusabirwa. murabona ko ihohoterabagabo rikomeje kwiyongera. abagabo nabo barenganurwe naho ubundi barashira

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

kuki mutamugaragaje mumaso kandi bimuhama nabyemera buriya nawe uwamukuramo amaso akajya yibuka igituma atabona ko arubugime yakoze bibiriya yemera nkumuntu nkuriya agomba kwiturwa ikibi yakoze

karo yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

uyumugore nakaga bamukatire urukwiye iriyamahungu yayizazaga iki? afite umutima wakinyamanswa uwomugabonakira bazahite batandukana ahaaaa muraryemurimenjye basore mushishoze.

Dushimiyimana theogene yanditse ku itariki ya: 6-10-2013  →  Musubize

ko mbona rwogamabondo yari imaze kumwungukira abana yayijije icyi mwihorere azabona indi bimugoye kabishwea zi uburyo iryoha nayirara imyaka 2 muri gereza azambwira

dumbuli yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Yewe uwomugore nukumuteza Imana nawesiwe nisecyibi warumuri inyuma kuko ntiyari amwanze ahubwo umunyarwanda yaravuzengo bijyezo irica nukwitonda rero noneho bijyezo yu urwembe siyi nimbi bantu musigeho gucyina nu ubuzima kuko imibiri si iyacu ngotwi jyenge. munfashe tumwereke Imana kukonawe ahwari ntabwo yorohewe

umurisa yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Mbega Ubugome
Birarenze,Imana Izandinde Nkabo.!!?

Ndayi Fidel yanditse ku itariki ya: 29-09-2013  →  Musubize

Uwo Mugore Ni Inkozi Y’ibibi Ubwo Se Iyo Mahungu Yayishikagaho Iki?

Nzabamwita Alain Fabien yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

ariko se ubundi yarwanaga niki ?

alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

aka kagore ni inkozi y’ibibi

rukundo yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

iyo nkozi y’ibibi nibayikanire uruyikwiye, naringize ngo ahubwo umugabo we yari umusambanyi none azize ko yari yinywereye agatama, aha abagore bubu

girimana yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka