Muri Amerika umuturage yatumije televiziyo bamuzanira imbunda

Umugabo witwa Seth Horvitz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumije televiziyo (éclat téléviseur) akoresheje internet kuri sosiyete yitwa Amazon maze atungurwa no kubona bamwoherereje imbunda yo mu bwoko bwa SIG Sauer SIG716.

Uyu mugabo ngo yarabyutse kuwa gatatu tariki 08/08/2012 maze asanga ku muryango we hari ikarito irimo iyo mbunda maze yibaza uko ari bubigenze kuko atemerewe gutunga icyo gikoresho, hanyuma yigira inama yo kubibwira polisi.

Nyuma baje gusangamo fagitire (inyemezabuguzi) igaragaza ko iyo mbunda yari igenewe undi muntu wo mu ntara ya Pennsylivanie ushobora kuba wemerewe kuyitunga ; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Lepoint.

Mu gihe polisi ya Washington igikomeje iperereza ku iyoherezwa ry’iyo mbunda, Dan Gross perezida w’ishyirahamwe rirwanya urugomo rukoreshwa imbunda muri uwo mujyi yatangarije ibinyamakuru ko biteye impungenge kuko muri iyi minsi harimo kuba urugomo rukoreshejwe imbunda muri uwo mujyi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi bavuga ecran televiseur apan eclat!

Julien yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka