Muhanga: Gupfubura abagore bikomeje gushyigikirwa na benshi

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga batandukanye baratangaza ko umuco wo gupfubura umaze kumenyekana, wagakwiye kubahwa nubwo byagaragaye ko ushobora gusenya mu gihe bidakozwe neza.

Donat mwenedata ni umugabo wubatse avuga ko kugirango umugore ave mu rugo iwe kujya gusambana n’abandi basore batashakanye nawe ngo biba bigaragaza ko mu rugo iwe hari ikibazo gikomeye.

Kubwe ngo umugore wafashe icyemezo cyo kujya mu bapfubuzi ngo kenshi ntacyo aba atakoze ngo arwane ku rugo rwe ariko bikanga.

Ati: “birashoboka ko hari abagabo ba feki [badafite icyo bazi] mu buriri kuburyo umugore yihangana ndetse bakanabiganiraho ariko bikanga, umugore rero afashe icyemezo cyo kujya kubapfubuzi ntawamurenganya kuko ntabwo yakwemera gupfana ipfa ubuzima bwe bwose kandi hari igisubizo…kaba ari akarengane please”.

Ngororano nawe wubatse urugo atangaza ko mu gihe umugabo adashoboye gukora akazi ko mu buriri neza ngo ngo nta mpamvu yo kugirango umugore abe ariwe ubihomberamo.

Ati: “ntabwo umugore yazakwishingira ibibazo by’uwo bashakanye wa nta kigenda niba ari ushoboye kwihangana yihangane ariko ushoboye kujya gushaka abamwunganira ntibamuvebe”.

Undi mugabo wo muri aka karere we avuga ko gupfubura atari wo muti nyakuri ukwiye kuba wakwitabazwa mu kibazo cy’abashakanye kuko ngo aba bombi we abona bakwiye kuganira hagati yabo ikibazo kigakemuka. Ati: “ubundi ikibazo cyica abashakanye ni ukubura ibiganiro hagati yabo”.

Uyu mugabo we asanga umugore wafatwa yagiye mu bapfubuzi yajya ahanwa ku buryo bukomeye kuko aba yaciye inyuma uwo bashanye.
Ku ruhande rw’abagore usanga benshi badashaka kugaruka kuri iyi ngingo ndetse benshi ugasanga bayihunza. Nyamara bamwe mu babashije kugira icyo batangaza bumva uyu muco utari ukwiye ahubwo hagashakwa undi muti.

Umwe mu bagore bakuze batashatse ko izina rye rijya mu bitangazamakuru avuga ko impamvu nyamukuru abona ko abagore benshi bashaka abapfubuzi kuri ubu benshi bita ngo ni abunganizi, babiterwa ahanini n’uko abakobwa b’iki gihe badashakana n’abasore bakunze ahubwo bagashaka abagabo batari mu kigero kimwe kubwo gukurikirana ibintu.

Ati: “ni gute se mwashimishanya hagati yanyu kandi nta rukundo nyakuri ruhari, abantu dutandukanye n’inyamanswa twe kiriya gikorwa gisaba urukundo n’ubwumvane”.

Hari umugore ujya mu bapfubuzi yabanje kubibwira umugabo

Muri aka karere ka Muhanga haherutse kuboneka umugabo wo mu murenge wa Kiyumba avuga ko yafashwe ku ngufu n’umugore we ko yahoraga amuhoza ku nkeke ko atamuterera akabariro neza bigatuma umugore ajya kwishakira abandi bagabo bamwunganira kandi akabikora yabanje kubibwira umugabo we kuko we byari byaramunaniye kumugerera ku byishimo bye bya nyuma.

Aha ariko umwe mu baganga biyemeje gukurikirana uyu mugabo n’umugore yadutangarije ko ikibazo cyabayeho kuri aba bombi ari uko umugore yari yarahuye (yararongowe) n’abagabo benshi mbere y’uko ashakana n’uyu mugabo ku buryo uyu mugore yari yarangiritse mu mutwe, bityo n’umugabo akaba atari buzabashe kumuhaza na rimwe.

Uyu muganga avuga ko uyu mugore bazamuvura agakira akaba yasubira ku murongo w’abantu basanzwe.

Gupfubura byaturutse he?

Gupfubura biva ku ijambo gupfuba; gupfuba bikunze gukoreshwa nko ku biryo byatetswe maze bigakurwaho bidahiye neza.

Nyamara kuri ubu iri jambo ryafashe indi nyito ariko idafite aho itaniye cyane n’iyari isanzwe izwe mu muco nyarwanda. Kuri ubu iyo uvuze gupfuba, abapfubuzi, benshi bahita bumva abasore bakora icyo bita gupfubura bakitwa “abapfubuzi.”

Iri jambo ryadutse nyuma yo kubona ko hari abashakanye batuzuza inshingano z’abashakanye cyangwa izo bakunze kwita “inshingano zo mu buriri”, uko bikwiye kuburyo umwe atanyurwa n’uburyo mugenzi we bashakanye yitwara muri iki gikorwa nyamukuru hagati y’abashakanye.

Iyo umwe atanyuzwe kandi akabona ko mugenzi we byanze ngo ahitamo kujya kwishakira abamumara ipfa aba yasigiwe na mugenzi we bashakanye. Abo ashaka bamumara iryo pfa bakunzwe kwitwa abapfubuzi kuko icyo bakora ari ugupfubura ibyapfubye.

Ubundi abapfubuzi babigize umwuga ngo usanga bafite imyitwarire idasanzwe kuko ngo usanga benshi nta kazi kazwi bagira ariko bakaba bafite imitungo ihambaye abantu batazi aho ituruka. Iyi mitungo bakaba bayihabwa n’abagore bapfubura.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Nibyiza ko mukora muga pfubura ariko imbere Ibintu byahindutse muzabona inyungu zanyu zibyo mwakoze Abantu bafite ubwenge ngo mushaka gupfubura Imana irababaye kubera abasore bari kwiyahura

Nsengiyumva J Bosc yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

ndifuza umudamu cg umukobwa utarengeje imyaka 35 kuba yarabyaye ntakibazo namba :0788598277

ELIS yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Umugore ushaka gukorerwa ibintu akanezerwa uko abishaka nanyandikire cg ampamagare kuri 0786712133
Ndamuha ibyishimo yari akeneye

Nab yanditse ku itariki ya: 28-07-2019  →  Musubize

nitwa Musafiri
muduhuze nabo bagore tubamare agahinda nibabishoboka
murakoze mdabashimiye

Ngendahimana yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

Ahasigaye ubwo abantu batabivugaho rumwe, niharebwe ukuntu buri wese uburenganzira bwe bwakubahirizwa hakurikizwe itegeko. Nitwa Claude Mandi umudamu cg umukobwa wankenera namuha service nziza, yanshakira kuri iyi email: claudemanzi @yahoo.com.

Claude Manzi yanditse ku itariki ya: 21-07-2018  →  Musubize

Wowe ushaka inshuti y’umugabo uzi akazi,nyandikira twivuganire kuri iyi email: [email protected]

Kigabo Emmy yanditse ku itariki ya: 20-07-2018  →  Musubize

Wowe ushaka inshuti y’umugabo uzi akazi,nyandikira twivuganire kuri iyi email: [email protected]

Kigabo Emmy yanditse ku itariki ya: 20-07-2018  →  Musubize

eeh kbsa ndashaka sugar mammy call me 0785070847 kigali

yves yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

AHAAA! BIRABAJE KUNVAHARI KUNVA UMWANAWUMUSORE UGISHAKIRA UBUZIMABWEJOHAZAZA MUBITSINABYAGORE

MURAGIJ’IMANA MARTIN yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

Ndashaka Abakobwa bakuze na bagore bafite bafite amafaranga nabapfubye bose ubishaka azansanga FACEBOOK Ndashaka Igitubaibindi Azabimenyeshwa.

Ndasha Igituba yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ubikorawese azahanwa sibyiza

agakiza yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

aga tour kakibano kararyoha noneho bakabishakira izindi mpamvu....ese abagabo bo nti bapfuba?

phiphi yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

Phiphi nampe nbr ze

Chris yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Sinziniba bibaho kokko gusa Ni dange hanyumase Fifi we uribumfashe ikise ko nyeneye inshuti ark nkeneye inshuti ihoraho sincaka cash oya nkeneye umugore ark wiyubaha address yange Ni Facebook yitwa Land Logan , ndahari nezA cyane

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka