Mu gihugu cya Tayiwani ngo n’abagabo bagomba kujya banyara bicaye

Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze mu gihugu cya Tayiwani, Stephen Shen, arasaba abagabo bose bo muri icyo gihugu kujya banyara bicaye mu rwego rwo kwita ku isuku y’imisarane.

Iri bwiriza rishobora kugorana cyane cyane ko mu bwiherero rusange usanga haba hari n’ahagenewe kwigarika ku bagabo. Niyo mpamvu abagabo bashishikarizwa gutangira kujya babikora mu ngo za bo; nk’uko umuvugizi w’uwo mu minisitiri yabitangarije AFP.

Bakimara kumva ibisabwa n’uyu muminisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze, ubutumwa bumutuka bwahise butangira gucicikana kuri internet.

Uwitwa Hawk0316 ku rubuga rwa United Daily News yagize ati “Uyu munyapolitiki byamwivanganye mu mutwe, kuki Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze atangiye kwiyambika amajipo?”

Naho uwiyise FKmanager we yabisetse cyane. Ati “Nishimiye ko ngiye kubona Stephen Shen na Ma Ying-jeou (Perezida wa Tayiwan) kuri televiziyo batwereka uko tugomba kujya twicara tugiye kwihagarika.”

Mu gihugu cya Suwede ahitwa Sörmland, abigisha mu mashuri y’incuke bari badukanye guhamagarira abana b’abahungu kwicara mu gihe bagiye kwihagarika, ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangiye umushinga w’itegeko rigamije kubihagarika.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka