Kwifuza ubukwe bwiza byamujyanye muri gereza

Umukobwa w’imyaka 29 ukomoka mu Bwongereza yatawe muri yombi nyuma yo kwiba amayero ibihumbi 200 (amanyarwanda asaga miliyoni 150) kugira ngo akore ubukwe bwiza yifuzaga.

Kirsty Lane wakoze ubukwe na Graham mu kwezi kwa mbere 2012 yifuzaga kuzakira abaje mu bukwe mu buryo bw’agatangaza, urumuri rw’ibyishimo, abacuranzi n’ibindi byiza byinshi nk’uko urubuga www.7sur7.be rubitangaza.

Kirsty yakoze ikosa ryo gutumira umukoresha we mu bukwe ari nawe yibye aya mafaranga, hanyuma ubukwe burangiye ajya kureba kuri konti ze zacungwaga na Kirsty agasanga atarigeze yishyura fagitire zimwe na zimwe ahubwo yarayashyiraga kuri konti ye.

Kirsty wahise atabwa muri yombi mbere yo kujya mu kwezi kwe kwa buki mu gihugu cya Mexique. Urubanza rw’uyu mukobwa rwatangiye kuwa gatatu tariki 20/06/2012.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kwifuza bibi bantu b’Imana muge munyurwa nuko muri
sibwo awuheze mo.

eugenie yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize

none se ko kutimenyano kurarikira ibyo tudafite aribyo bigiye kuzaturimbuza kuki atishimiye gukora ubukwe bureshya nkuko nawe areshya ibindi kazabishakisha nyuma bari kumwe numugabo we! ariko kwiba ngo ukore ubukwe bwiza kandi utarataha murugo bakakwerekeza gereza ndumva ntanyungu kunyurwa biruta byose bantu acu! njye nzakora uko nshoboye ntawe nzanasaba ko yampa ngo nkore ubukwe bwagatangaza nzakora ubwo nishoboje gusa.

Ndocino yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

ngo gnwiki?!!!uwo muswa se iyo ahita agarukira mwijuru koko yabonaga atari bufatwe!!!!!imboga zibona abana koko.....

amanda yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

tujye tumenya niveau economique yacu(NDAVUGA URWEHO TURIMO

mutuye yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka