Kuki abagore bakunda kwitwaza agakapu? Batwaramo iki?

Ku bagore bamwe, udukapu twabaye nk’imbago uwamugaye adashobora gusiga ngo atere intambwe. Ariko se ni iki kiba kirimo abagore n’abakobwa bakomeraho cyane ku buryo ntawe upfa gutirimuka muri bo adatwaye agakapu?

Ibyo ubushakashatsi bwasanzemo biratangaje kuko bamwe basanze bagendanamo karoti n’ibyitwa ibihaza cyangwa imyungu kandi biri mu ishusho isongoye nk’iya karoti! Benshi muri twe nyamara twibwiraga ko bagendanamo imirimbo n’amaringushyo bya kigore gusa!

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo NJOKI CHEGE cyo muri Kenya ku bagore bari hagati y’imyaka 18 na 45 bwasanze udukapu 21 muri 150 twagenzuwe twarimo imyungu n’ibihaza ndetse na karoti kuri bamwe. Utundi twinshi twarimo imyambaro y’imbere, uburoso bw’amenyo ndetse n’amacupa y’ibinyobwa bidasembuye binyuranye.

Tumwe muri utu dukapu tugendanwamo ibitungurana.
Tumwe muri utu dukapu tugendanwamo ibitungurana.

N’ubwo ibihaza n’imyungu ndetse na karoti bisanzwe bikoreshwa n’abagore cyane mu gikoni, ishusho isongoye basangaga mu bigendanwa mu nzira, noneho bagasangamo kimwe gusa kandi mu gakapu kagendanwa atari agahahirwamo byasize benshi mu matsiko arushijeho kuba menshi...

Gusa n’abashakashatsi ubwabo ngo bari biteze kujya basanga mu dukapu harimo nka telefoni zigendanwa, amafaranga, amakarita n’udutabo twa banki, amavuta n’ibitambaro by’isuku y’abagore n’abakobwa, mbese ibintu nk’ibyo.

Kutagira inshuti

Icyegeranyo cy’ubu bushakashatsi cyiragira cyiti “Abagore n’abakobwa twabajije impamvu bagendana ibihaza biteye uko kuntu batubwiye impamvu zinyuranye. Bamwe muri bo batubwiraga ko bibana bonyine, abandi bakavuga ko batanyurwa n’uko abo babana bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa se ngo abo bakabaye babana baba kure kubera impamvu z’akazi.”

Ubu bwoko bw’ibihingwa cyakora ngo busanzwe bukunzwe mu nzu z’abakobwa n’abagore bakorana imibonano mpuzabitsina babihuje, abitwa lesbians.

Hari abandi mu bagendana cucumbers na courgettes ariko bavuze ko bazigendana nk’ibiribwa bituma amaso yabo adasa nabi iyo bataramye cyane bagatinda gutaha; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Standard Media.

Udukapu twose ariko ntitubamo cucumbers, courgettes cyangwa karoti. Bamwe batwaramo n’ibyo batibuka. Pauline Ngugi ni umugore ariko ukiri muto.

Abashakashatsi bavuga ko bamusabye kwibuka mu mutwe ibyo atwara mu gakapu akamara iminota nk’ine atarabasha kubyibuka.

Ibihaza byitwa cucumbers na courgettes bikunda kugendanwa n'abatagira inshuti cyangwa abadahazwa n'imibonano mpuzabitsina bakorana n'abo bakundana.
Ibihaza byitwa cucumbers na courgettes bikunda kugendanwa n’abatagira inshuti cyangwa abadahazwa n’imibonano mpuzabitsina bakorana n’abo bakundana.

Aho barebeyemo basanze atwayemo shikaleti (chewing gum) za orbit, telefoni na charger yayo, agakapu nka tumwe abagabo batwaramo amafaranga n’ibyangombwa, igitabo, icupa ry’umutobe n’iry’amazi, umuneke n’icunga, imfunguzo z’imodoka ye, ibitambaro by’isuku by’amoko atatu, ikaramu n’agatabo gato ko kwandikamo.

Uwitwa Lilliane Atieno yahuye n’abashakashatsi atwaye igikapu cyasaga n’aho ari kinini, cyarimo ikindi gikapu imbere aricyo cyarimo amavuta yo kwisiga asanzwe, amwe basiga ku munwa (lipstick), imibavu yo kwitera ngo ahumure neza, ibitambaro byo kwisukura n’igitenge.

Uyu Atieno nta karoti bamusanganye, bamubajije niba ajya ayigendana avuga ko nta mpamvu yayigendana kuko uwo azi uyigendana ari inshuti ye Alice utwite akaba yarazitwariye. Atieno ati “Alice watwariye karoti niwe uzigendana. Ajya antera isoni iyo twicaye ahantu mu bantu bakomeye ukabona ayipfupfunuye mu gikapu agatangira kuyirya. Abo tuba turi kumwe bose batungurwa no kumenya ukuntu azigendana, ariko ni uko ameze muri iyi minsi atwite.”

Umutekano...

Uretse ibi biribwa ariko, bamwe mu bagore ngo banagendana amakanya, ibyuma byo ku meza n’ibindi bintu bibabera umutwaro wakeka ko badakeneye na busa. Uwitwa Mwende ushinzwe icungamari muri banki imwe y’i Nairobi basanze agendana iteka icyuma cy’abafundi gifungura amavisi (tourne-vis).

Asobanurira abashakashatsi impamvu y’ibi byuma, Mwende yagize ati “Nkiri umunyeshuri nigeze nsohokana n’umuhungu dutashye ashaka kumfata ku ngufu. Kuva ubwo sinshobora gusiga icyuma keretse nabyibagiwe kandi nibagirwa gake. Vuba aha rwose hari umugabo twasohokanye, dutashye nawe aho kunsezera atangira kunkurura, nakuyemo icyi cyuma ndacyimutunga, sinamenye aho yanyuze!”

Ibi ngo si iby'abafundi gusa, bishobora kuba no mu gakapu k'umugore mwagendanye.
Ibi ngo si iby’abafundi gusa, bishobora kuba no mu gakapu k’umugore mwagendanye.

Umugore witwa Kinuthia nawe agendana ibyuma nka biriya by’abafundi ariko we kubera izindi mpamvu. Agira ati “Njye namaze kurambirwa ingegera z’abajura bahora banyiba uko njyanye imodoka kuyikoreshaho akantu k’ubusabusa. Ubu sinkishaka abakanishi banyiriza mpagaze kubera udukosa duto tw’imodoka nshobora kwikorera ubwanjye. Njya mu igaraji iyo imodoka yananiye kuyikorera ariko mba nagerageje.”

Weekend bag

Nubwo abagore n’abakobwa ubwabo aribo bamenya amoko, amabara n’ubwiza bw’udukapu twabo, aba bashakashatsi bo muri Kenya ngo basanze abakobwa babaye inkumi bose bagira ibikapu binini byihariye byitwa “weekend bag”.

Igikapu “weekend bag” ngo gishobora kujyamo icyumba cyose cy’umukobwa gikoreshwa cyane muri weekend. Iki gikapu ngo kibamo utwenda tw’imbere tw’abakobwa, uburoso bw’amenyo, udukweto two gusimburana n’izo aba yambaye ndetse n’imyambaro itandukanye.

Weekend bag ngo zimanurwa aho ziba kuwa gatanu weekend itangiye, abakobwa bakazimarana weekend yose kugera ku cyumweru cyangwa kuwa mbere kuri bamwe na bamwe kuko ngo abakobwa b’inkumi benshi batajya baba aho batuye muri weekend.

Ibi ngo bituma weekend bag iba nini kuko ijyamo byibura imyambaro yuzuye umukobwa yasimburanya aho aba yagiye, kenshi ngo ari ugusura inshuti zabo z’abahungu.

Weekend bag ngo ni nk'icyumba cyose nyirayo aba agendana.
Weekend bag ngo ni nk’icyumba cyose nyirayo aba agendana.

Ibi bikapu weekend bags ngo ntibyuzura kuko umukobwa ashobora gutwaramo ibintu byinshi cyane akenera weekend yose, akaba yanabona umwanya atwaramo ibyiyongeraho avana aho yagiye.

Abanyakenyakazi benshi bo ngo haba harimo n’igitabo cyangwa ikinyamakuru kuko bakunda gusoma cyane. Ibyo aribyo byose ngo umukobwa utwaye weekend bag ashobora kumara iminsi adasubiye iwe kandi ntagire icyo akenera ngo akibure, abashakashatsi bagatera amashyengo ko umukobwa ufite weekend bag aba yitwaje icyumba cye cyose.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Impamvu Bitwaza Agakapu Ni Nkuko Umugabo Yakwitwaza Ikofi

Fider Mwiseneza yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

ububuryo nihatari kuko usanga nta mukobwa utagira igikapu bita week-end bag murakoze kudupfundurira udupfunyika twabo nibyo bahishamo cg bitwazamo sitwari tubizi kbsa mur’abantu babagabo.

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Murakoze kutubwira ibyerekeye kuma sakoshi na week-end bag,gusa ikigaragara n’uko umugore wese aruwo kwitondera mugihe afite ibyo bikoresho mbyavuzwe haruguru.Murakoze.

yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

birababaje gusa abo bagore iyo ngeso yo kwikinisha si nziza na busa kandi ni no kwitesha agaciro noguca amazi twebwe abagabo

bob yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka