Kenya: Havumbuwe litiro z’amazi zisaga miliyari 200 munsi y’ubutaka

Tariki 11/09/2013, muri Kenya havumbuwe amazi ari mu kuzimu, ahantu ubusanzwe hari ubutayu. Ayo mazi ngo akubye inshuro 10 amazi yose yabonekaga muri Kenya.

Ayo mazi angana na litiro zirenga miliyari 200, yavumbuwe n’abahanga bari bamaze igihe bashakisha peteroli mu gace ubusanzwe kibasiwe n’amapfa kubera ubutayu bukabije; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Telegraph cyo mu Bwongereza.

Ababikurikiranira hafi baremeza ko ayo mazi ari menshi birenze urugero ku buryo ashobora guhaza Kenya yose mu myaka 70 iri imbere. Ubutayu bwavumbuwemo ayo mazi buri mu majyaruguru ya Kenya hafi y’umupaka na Sudan y’amajyepfo, Ethiopia na Uganda.

Ni agace kibasiwe n’ubutayu kuva kera, kandi kakunze kurangwamo ubushyamirane bushingiye ku mutungo kamere mucye cyane uhabarizwa.

Umuyobozi wa UNESCO muri Africa y’Uburasirazuba Mohamed Djelid, yavuze ko ariya mazi ari ingirakamaro cyane ku gihugu gisanzwe gifite abaturage benshi badafite amazi.

Djelid yanavuze ko UNESCO izakorana na Guverinoma ya Kenya kugira ngo ayo mazi akoreshwe neza.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho hantu muri 1992 nigeze kuhanyura njya muri Ethiopia n’imodoka! Yewe, kuvuga ko haboneka amazi kuri jyewe ni igitangaza! Ni ubutayu bw’amabuye, akavumbi, umucanga, uduti tw’iminyinya, ndetse ahubwo utakeka ko hari abantu bashobora kuhaba. Nyamara hatuye amoko y’aborozi b’’ihene, intama n’ingamiya bahora bimuka (nomades). Aya mazi nakoreshwa neza azakiza abanyakenya bose!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka