Kayonza: Umugabo arakekwaho gutera inda umukobwa we akanamufasha kuyivanamo

Umugabo wo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza arakekwaho gutera inda umukobwa we akanamufasha kujya kuyikuriramo mu gihugu cya Uganda.

Uyu mugabo ahakana ibyo akekwaho, ariko uwo mukobwa we akemeza ko yamuteye inda kandi akamujyana muri Uganda kuyikuramo, nk’uko yabihamirije polisi ikorera mu murenge wa Rukara.

Uwo mukobwa ubu afite imyaka 17 kuko yavutse mu 1996 nk’uko se yabidutangarije n’ubwo yabivuze asa n’ushidikanya. Uwo mugabo ngo yaba yarasambanyije umukobwa we mu kwezi kwa 09 umwaka ushize, ubwo nyina w’uwo mukobwa yari yagiye kwa muganga kubyara.

Uwo mukobwa yabwiye polisi ikorera mu murenge wa Rukara ko se yamusambanyije amusanze mu cyumba ari kwisiga. Nyuma yo gusambanywa na se ngo yagize ubwoba bwo kubibwira nyina kugeza ubwo inda ye igira amezi hafi ane.

Mu kwezi kwa mbere kwa 2013 ni bwo uwo mugabo ngo yajyanye umukobwa we mu gihugu cya Uganda, ari naho iyo nda yari imaze kugera mu mezi ane yakuriwemo, nk’uko uwo mukobwa abivuga.

Cyakora nyuma yo gukuramo iyo nda umukobwa ngo yakomeje kubigira ibanga, ariko nyuma y’igihe ngo aza kubibwira musaza we abimwandikiye ku gapapuro kugira ngo amufashe abibwire nyina.

Musaza w’uwo mukobwa ngo yabibwiye nyina, bahita bajyana ikirego kuri polisi kugira ngo uwo mugabo atabwe muri yombi ahanirwe ayo mahano akekwaho kuba yarakoze.

Uwo mugabo ahakana ibyo akekwah,o akavuga ko ari inzangano umugore we amufitiye kuko amusangiye n’abandi bagabo babiri nk’uko yabidutangarije. Yavuze ko yashakanye n’uwo mugore afite inda yari yaratewe n’undi mugabo, ikaza kuvukamo umwana w’umuhungu, naho uwo mukobwa uvuga ko se yamuteye inda akaba ariwe babyaranye.

Uwo mugabo ngo hari igihe yageze arafungwa, aho afunguriwe asanga umugore we yarabyaye undi mwana, ariko kugeza ubu umugore yanze kumubwira abagabo yabyaranye n’abo bana bombi, uwa mbere n’uwa gatatu.

Uwo mugabo yemera ko yajyanye n’umukobwa we mu gihugu cya Uganda bakamarayo iminsi 16, ariko akavuga ko yari ajyanye uwo mukobwa gusura nyirakuru. We avuga ko ibyo umukobwa we ari kumushinja ari ibyo nyina yamupakiyemo kugira ngo bamufungishe, bityo uwo mugore we abone uko azagabanya abo bana yabyaye ku ruhande imitungo y’umugabo we.

Anavuga ko baba batizwa umurindi n’undi mugabo baturanye umusenyera urugo, akaba ari umwe mu bagabo batatu basangiye uwo mugore nk’uko umugabo we uzwi yabitangarije Kigali Today.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Niba ari ukuri kuko, uyu mukobwa niyerekane ibimenyetso by’aho bayimukuriyemo. Niba atabifite kdi kuko ari umwana, baperereze kwa nyirakuru (UGANDA) iminsi 16 bamazeyo uko bari babayeho. ukuri kuzajya ahagaragara. Arikoko bibaye aribyo, Uyu mugabo yakanirwa urumukwiye. Byaba ataribyo, Uyu mugore nawe agashyirwa aho ashaka gushyira uyu mugabo.

NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 17-11-2013  →  Musubize

mukeguze wasanga bamubeshyera gusanuko letayabamenye nahubundi makumyabirinitanu yarayiriyepeee!

mugabo yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

tugedushishoza nubumurigerezaharimo abarengana bibinseho imyakamyinshi yakamamo kubera urwango isi danje nugusenga

gakuba yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Nukwitonda uwo mugabo atarengana, birashoboka ko uwo mugore ashaka kumusubiza muri gereza kugirango abone uko ahura nizo nshoreke z’abagabo yibitseho. bigaragara ko uwo mugore atari serieuse. Police ikore iperereza rikomeye hatagira urengana.

kweri yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Ibibintu birasabwa kwitonderwa hato uwo mugaho atagira akagambane.

HABIMANA Abdou yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Twizera police mu bushishozi mu iperereza,ukuri kuzagaragara.

CLAUDEL yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka