Karongi: Ubukwe bw’abayisilamu bwafunze umuhanda iminota 10

ubukwe bw’abayisilamu bari bavuye gusezerana mu musigiti Mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongo bwafunze umuhanda mu gihe cy’iminota hafi 10 ku cyumweru tariki 18/08/2013 ahagana 15h40.

Abageni bari bashagawe n’abatashye ubukwe bagenda baririmba mu muhanda hagati, ku buryo nta modoka yabashaga gutambuka. Niyabashaga gutirimuka yagendaga nk’akanyamasyo.

Abageni baturutse ku musigiti uri haruguru gato y’aho abagenzi bategera imodoka za sosiyete Impala, baza bamanuka berekeza ku muhanda ujya mu gasantire k’ubucuruzi ka Rubengera aho bita ku giti kinini.

Si abari batashye ubukwe gusa bari bakurikiye abageni, hari n’izindi nkundarubyino zari zibashagaye, zibagenda imbere n’inyuma ku buryo mu muhanda wagiraga ngo habaye imyigaragambyo y’ibyishimo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

si uko biza???

toto yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Murye Murya No Kunzego Zo Hasi Maze Mutubwire Amakuru Yaho

Niyomuremyi yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka