Japon: Hakozwe ikariso irwanya umunuko

Isosiyete ikora imyenda yo mu gihugu cy’Ubuyapani yitwa Seiren yashyize ahagaragara ikariso irwanya umwuka mubi ushobora guturuka ku mubiri w’uyambaye ku gikero kiri hagati ya 89 na 99 ku ijana.

Muri iyo kariso ngo harimo udukoresho duto dushyirwa mu mwenda ikozemo maze igihe hasohotse umwuka mubi tugahita tuwuburizamo (neutralization).

Nami Yoshida, umuvugizi w’iyo sosiyete avuga ko kugira ngo bagere kuri icyo gikorwa byabatwaye imyaka myinshi babikorera ubushakashatsi.Kwiga kuri aka kambaro ngo babitewe n’uko abantu bamwe basohora umwuka mubi (gusura) maze bikabatera isoni cyangwa ipfunwe mu bantu.

Mbere ngo bumvaga uyu mwambaro bazawushishikariza abantu bita ku barwayi kuko aribo bakunze guhura n’ikibazo cy’umunuko, ariko ubu ngo barimo gutungurwa n’ukuntu abantu benshi barimo kugura ako kenda kagura amayero 30 (asaga ibihumbi 24 mu mafaranga y’u Rwanda).

Nami Yoshida avuga ko abagore aribo ngo barimo kwitabira kugura iyo kariso (caleçon) kurusha abagabo. Kuri ubu, ngo iyo sosiyete irashaka gukora n’imyambaro y’imbere ifite ubwo bushobozi ku masogisi ndetse n’udupira tw’imbere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nyagasani noneho ndumiwe, njye ndakemanga side effect ishoboraguterwa nuwo mwenda w’imbere (ndavuga iyo sokoreki)

egoody yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Waaawu!! Mu Rwanda zirakenewe n’ubwo zihenze!

Mikado yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

izaza mu Rwanda ryari?

papy yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

izaza mu Rwanda ryari?

j.m.v yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

ahahahahahahah ntabwo byoroshye pee

mami yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka