Inzoga ya Vodka yamuhinduye impumyi, whiskey ituma yongera kubona

Umugabo wo mu gihugu cya New Zealand witwa Duthie yagize ibyago ubwo yanywaga inzoga ya Vodka ahita ahuma ariko, ku bw’amahirwe aza kongera kubona kubera inzoga ya Whiskey; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Zealand Herald.

Uyu mugabo w’imyaka 65 umaranye uburwayi bwa Diyabete imyaka isaga 20 byamubayeho mu gihe yizihizaga imyaka 50 ishize ababyeyi bambikanye impeta z’urukundo rudashira.

Nk’uko umuntu wese yafataga icyo ashaka, Duthie yifatiye inzoga ya Vodka. Igihe cyo kuryama cyarageze yerekeza mu cyumba cye maze ibintu byose bihunda umukara (umwijima).

Agira ati: “Natekereje ko byije maze nanirwa kumenya isaha ariko ahagana saa munani n’igice z’igicamunsi narakabakababwe mu cyuma kugira ngo ncane nsanga ikibazo mfite ari ubuhumyi.”

Inzoga ya Vodka igira methanol nyinshi.
Inzoga ya Vodka igira methanol nyinshi.

Umugore we yamujyanye kwa muganga, muganga amubaze asanga afite impumuro idasanzwe mu gifu yatewe na methanol kandi ikaba ivurwa na ethanol, ubwoko bw’alukoro iboneka muri bimwe mu binyobwa.

Ethanol ihagije ntayari ihari ku bitaro, byasabye umwe mu bakozi kunyarukira mu iduka agura whiskey yitwa Johnnie Walker ibonekamo ethanol bayinyuza mu mihogo. Nyuma y’iminsi itanu, Duthie yongeye kureba nk’uko bisanzwe.

Guhera uwo munsi, Duthie ntiyongeye kureba ku ndetse aburira abarwayi ba diyabete kudatekereza agahiye kuko kabakura ku isi batarebye neza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahahahaha! Nubundi baca umugani ngo dawa ya moto ni moto!! Ndawemeye uvuga ukuri pee!

Matsiko yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka