Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, abagore baba bashaka kuganira n’uwo baryamanye cyangwa gukomeza iyo mibonano mu gihe abagabo bo bashimishwa no guhita basinzira nta kindi bitayeho ku buryo hari abagore bashobora gukeka ko badakunzwe n’umugabo bari kumwe.

Ikipe y’abashakashatsi b’Abafaransa yayobowe na Dr Serge Stoléru yagaragaje ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ubwonko bw’abagabo buhita buhindura gahunda bugakenera kuruhuka vuba bityo bigatuma umubiri w’umugabo wose uhita ukenera kuruhuka ndetse yajya mu buriri agahita asinzira.

Ibi aba bashakashatsi babigezeho nyuma yo gusuzuma ubwonko bw’abantu batandukanye mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bakoresheje scanneur bagasanga mu miterere y’umugabo, ibice bigize ubwonko ndetse n’ibibufasha gukora neza bihita bikenera kuruhuka nyuma y’icyo gikorwa cy’ibyishimo byinshi umugabo abona mu mibonano mpuzabitsina.

Dr Stoléru avuga ko ubu bushakashatsi ari inzira yo kugaragariza abagore ko ugucika intege kw’abagabo ari ibya bose nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kandi abibwiraga ko ari agasuzuguro cyangwa kudakundwa nuwo bakorana imibonano mpuzabitsina ntaho bihuriye ; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Top Santé.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nukuri murakoze kutumenyesha ukuri byari baranyobeye.

cl m yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

SHA NIbyo kweri najyaga nibwirako aruwange gusa ubikora nkayoberwa impamvu kdi ankunda none ndamubabariye kdi namwe ndaba shimiye ubu impungenge zirashize peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

igweja yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Kweri ibyo muvuze nukuri,ahubwo gukomeza kubavugisha bakirangiza ubanza byabagirira ingaruka,Ubwo Abadamu twihanganire abagabo bacukuko twumvise ko atari ukutwanga ahubwo baba bananiwe,nugira umugisha akemera kukuvugisha,jyumenya ko yitanze cyane.Kuvu ubu ngiye kujya mureka aruhuke ahubwo njye kumutegurira abyuke asanga ibintu ari tayari.

ikiza yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Karingani ndakwemeye! Kuki tukibana i Kibangu inkuru nk`izi utazimenyaga?

jps yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Karingani ndakwemeye! Kuki tukibana i Kibangu inkuru nk`izi utazimenyaga?

jps yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka