Ibyamamare muri muzika byacyuje ubukwe budasanzwe ku mafaranga 800 y’u Rwanda

Ibyamamare bibiri byo mu gihugu cya Ecosse byiteguraga kwambikana impeta z’urukundo rudashira byateguye ubukwe bwatanzweh ifaranga rimwe bita iyero rikoreshwa mu bihugu by’Uburayi, bityo bakuraho ihame rivuga ko ubukwe butegurwa n’uwifite. Iyero rimwe ubu rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 880.

Georgina Potrteous na Isid Innes bazwi mu ruhando rw’umuziki w’icyo gihugu bararitse inshuti n’abavandimwe ko bafite ubukwe ariko bababwira ko buri wese aza yitwaje ibyo kwica isari n’akanyota; nk’uko ikinyamakuru Metro News cyo mu Bwongereza kibitangaza.
Ibindi bijyanye n’ubukwe nko gufotora, abahanzi bo gususurutsa abashyitsi, gutaka aho ubukwe bubera n’ibindi byose byakozwe n’abakoreranabushake bakoraga badategereje amafaranga cyangwa igihembo.

Umubyeyi w’umwe mu bambikanye impeta y’urudashira usanzwe ari umukirisitu usoma amasomo mu itorero ngo niwe wayoboye igikorwa cyo gusezerana, nyina wabo amukorera umutsima w’imisango (wedding cake) anafata amafoto y’ubukwe; nk’uko Metro News ikomeza ibitangaza.

Ngo gukora ubukwe ntibikwiye kwitiranwa no gutanga akayabo.
Ngo gukora ubukwe ntibikwiye kwitiranwa no gutanga akayabo.

Umugabo yikoreye impeta zo kwambikana mu mahembe y’isha yatoraguye mu mbuga y’inzu ye, indabo azikura mu busitani bwe maze akora ku ikoti rye yari asanganwe ajya gusezerana. Ngo amafaranga angana n’iyero rimwe (Amanyarwanda akabakaba 880) yakoreshejwe mu kugura ikanzu ishaje y’umugeni yagurishwaga ku rubuga rwa internet kugira ngo isubirwemo.

Nyuma yo guhamiriza Georgina ko amukunda mu byiza n’ibibi kugeza urupfu rubatandukanyije, Innes yatangaje ko icyo bari bagendereye ari kuba abashakanye, aho yagize ati: “Umunsi ukwiye kuba uwo gushyingiranwa n’uwo ukunda, ni cyo twahaye agaciro. Ntitwashaga ubukwe bw’igitangaza kandi buhenze kuko urukundo nta giciro waruha.”

Georgina na Innes babanaga nk’umugabo n’umugore kuva muri 2009 ariko batarasezeranye imbere y’Imana, bakimenyana ngo bumvikanye kubaho ubuzima buciriritse n’ubukwe bwabo butazatwara umutahe nk’uko abandi bigenda.

Uretse amayero 70 y’itegeko batanze mu nzego z’ubuyobozi, ubukwe bacyuje basohoye duke cyangwa ubusabusa ugereranyije n’akayabo ubukwe butwara, bateganya kurya ukwezi kwa buki mu mujyi wa Berlin ariko gahunda yo kuzigama menshi bagasohora make ngo barayihorana.

Aho bazajya kuba mu kwezi kwa buki mu mujyi wa Berlin mu Budage naho ngo bateganya kutazasesagura kuko kwishima ngo ntibigomba kujyana no gusesagura cyangwa gukoresha amafaranga menshi, bisaba gusa kubitekerezaho no kumenya igikwiye.

Hari bamwe ariko bakoresha akayabo mu gutegura umunsi nk’uyu, bamwe ndetse bahitamo gusaba inguzanyo muri banki cyangwa gukoresha umutungo wabo wose, kabone n’iyo basigara amaramasa nyuma y’ubukwe ngo kugira ngo umunsi wo kwambikana impeta ugende neza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ubukwe nibwiza pe nukubutegurana ubwenge kugirango nokuburangiza uzabashe kubaho neza.

alias yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

nukuri ububukwe burashimishije harabumva yuko gukora ubukwe ari ugusesagura aba baduhaye urujyero

ndori trezeguet yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

ibinibyizacyane ntamamvayokonona

jhon aberi yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

ndabishimye kabisa abo bantu bazi ubwenge njyewe mbifurije ubuzima bwiza

elias yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

ibi ni sawa pe! ntampamvu yo gusesagura

Kag yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Gusesagura mu bukwe ntacyo bimaze. Narongoye nsabye umwenda, mpura n’inzara nyuma y’ubukwe bikurizamo no kubura umusingi urugo rwanjye rwubakiraho. Sha ni njye ubizi muzambaze. Ubwenge buza ubujiji buhise.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

le monde est mechant,turi mu ishuri!!?

aon zzou yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka