Ibitaro byashyizeho ibyumba byo gutereramo akabariro ku bantu babuze urubyaro

Ibitaro bya Wang Shengdong byo mu gihugu cy’Ubushinwa byafunguye ibyumba biteguye ku buryo buzajya bufasha abantu babuze urubyaro kumenya za tekininiki bakwifashisha kugira ngo babone umwana.

Umuyobozi w’ibyo bitaro avuga ko Abashinwa bamwe batajya bamenya ko kubona umwana bidasaba gukora imibonano mpuzabitsina gusa, ahubwo hari na za tekiniki bisaba.

Ibyo byumba bizajya bikorerwamo imibonano mpuzabitsina birimo imfashanyigisho zitandukanye zizajya zifasha ababikodesheje kumenya bene izo tekiniki. Birimo amashusho agaragaza uburyo umuntu ategura uwo bagiye kugirana imibonano mpuzabitsina, ndetse n’agaragaza abantu bayikorana.

Icyumba cyagenewe gukorerwamo imibonano mpuzabitsina mu bitaro byo mu Bushinwa.
Icyumba cyagenewe gukorerwamo imibonano mpuzabitsina mu bitaro byo mu Bushinwa.

Uretse ayo mashusho, muri ibyo byumba harimo intebe n’uburiri bishamaje, hakabamo kandi urumuri rutukura, na rwo rushobora gutuma umuntu yishimira gukora imibonano mpuzabitsina; nk’uko ikinyamakuru Gentside cyabyanditse.

Ibyo byumba birahenze kuko abantu bazajya babiraramo ijoro rimwe gusa bazajya bishyura ama-Youans 880 ahwanye n’ama-Euro130.

Gentside cyanditse ko ari amafaranga menshi ku Bashinwa kuko ikigereranyo (average) cy’umushahara w’Umushinwa ku kwezi ari ama-Yuans 4672 ajya kungana n’ama-Euro 700.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

none se hajyayo abagore nabagabo gusa? cg amakuple nayo yajyayo? ubwo nuburaya sha IMANA niyo itanga urubyaro

pepe yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ibi ni uburyo bwo kurya abaturage amafaranga. nta tekinike zibaho haba mubitabo byubushakashatsi kubyerekeye imyororokere , yewe ntarindi banga ribaho wakoresha kugirango ubone urubyaro wabuze.
icyabashakashatsi bashoboye kubonera umuti: niba umugabo adashobora kutera inda umugore muburyo dusanzwwe tuzi ( bitewe nuko intanga ze zidafite umuvuduko mwinshi kugirango zishobore guhura nintanga ngore zikiri nzima cg zidafite icyo bita concentration ihagije ) bashobora kwifashisha insemination artificielle cg se fécondation univitro .ikindi navuga nuko nko muburayi ibyo byumba bihaba ariko bigenewe umugabo (aho ashobora kwinjiramo wenyine cg hamwe numugore we kugirango ashobore kwikora "masturbation" muburyo bwogufata amasohoro )kugirango izontanga bazazitere umugore. turumvikanye?

sudi yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

ibi nibiki noneho?????turashize!!!!!!!

kanaka yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka