Esipanye : Umugabo yaguye mu marushanwa yo kunywa inzoga
Nyuma yo kwegukana instinzi mu marushanwa yo kunywa inzoga nyinshi, umugabo wo mu gihugu cya Esipanye yahasize ubuzima azize arukoro (alcool) nyinshi.
Nk’uko urubuga rwa interineti 7sur7.be rwatangaje iyi nkuru tariki 19/07/2013 rubivuga, uyu mugabo w’imyaka 46 utaratangajwe amazina ye ngo yari mu birori bisanzwe bimenyerewe mu gace kitwa Gea y Truyols mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Esipanye, aho yanyweye hafi litiro zirindwi z’inzoga mu gihe gito agahita ata ubwenge, akaza kugwa mu nzira mu gihe yajyanwaga ku bitaro.
Uru rubuga rwa interineti dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko umuntu yagombaga kunywa inzoga nyinshi ishoboka mu gihe cy’iminota 20.
Ibi birori byagombaga kumara iminsi myinshi byahise bihagarikwa nyuma y’uko uyu mugabo yitabye Imana, ndetse hanatagwa iminsi itatu y’icyunamo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyumugabo uwamukatira igifungo cyaburundu kuko yahemukiye umukobwawe birababaje. Naho uyumugabo wishwe nakazahoraho umuryango wabo batabarire hafi bajyire nokwihangana.
yishwe no kutameneyere amarushanwa- uturitiro turindwi gusa tukica umugabo? uwo si kanyota rwose!
uwo muntu Imana imuhe iruhuko ridashira pe