Danemark: Hatahuwe amafi arya udusabo tw’intanga tw’abagabo

Mu gace bita Oresund mu gihugu cya Danemark hatahuwe ubwoko bw’amafi bita Pacu akekwaho kurya udusabo tw’intanga-ngabo, igihe abagabo barimo koga batambaye imyenda ikingira bihagije udusabo twabo tw’intanga-ngabo.

Ku itariki 04/08/2013 umurobyi witwa Einar Lindgreen yatunguwe no gusanga ubwoko bushya mu mafi yari yarobye yihutira kubimenyesha abashinzwe ubworozi mu gace atuyemo.

Umuhanga n’inzobere mu buzima n’amoko y’amafi, Peter Rask Møller wigisha muri kaminuza ya Copenhagen yasuzumye iyo fi basanga ngo ari ifi ya Pacu yo mu bwoko bw’amafi bita piranha, ikaba kandi ngo ari iyo kwirindwa, cyane cyane n’abagabo igihe baba bagiye koga mu mazi batambaye imyambaro ikingira udusabo tw’intanga-ngabo.

Iyi fi ngo ishobora kuba icyonnyi ku bagabo boze batakingiye udusabo twabo tw'intanga-ngabo.
Iyi fi ngo ishobora kuba icyonnyi ku bagabo boze batakingiye udusabo twabo tw’intanga-ngabo.

Professor Peter Rask Møller yagize ati “Ni ubwa mbere iyi fi igaragaye mu mazi yo mu burayi bwa ruguru kandi tugize amahirwe yaba ari yo yonyine yahageze ku mpamvu zitunguranye kuko habaye harageze amafi nk’aya menshi byaba ari ikibazo ku bagabo bakunda koga batambaye imyambaro yakingira udusabo tw’intanga-ngabo. Ifi ya Pacu iradukunda cyane, ishobora rwose kuzajya iturya igihe bagiye mu mazi.”

Iyi nkuru yateje ururondogoro mu bihugu bya Denmark na Sweden kuko ngo abaturage baho basanzwe bikundira koga, ubusanzwe kandi ngo nta muntu ujya koga yambaye imyambaro imuziritse cyane.

Aya mafi asanzwe azwi mu bihugu bya Amerika y’Epfo agira amenyo asa n’ay’abantu akaba atunzwe no kurya andi mafi, ibyatsi byo mu nyanja n’imbuto ariko ngo azwiho no kuba ajya arya abantu, hakavugwa nyine cyane cyane udusabo tw’intanga-ngabo.

Mu gihugua bya Papua New Guinea ngo basigaye barise ayo mafi ball-cutter kuko ngo amaze kurya udusabo tw’intanga tw’abarobyi benshi muri icyo gihugu.

Amakuru atangwazwa n’urubuga Livesciencearavuga ko ifi yarobwe na Lindgreen muri Denmark ngo yari ikiri nto cyane, ifite ubutebure bwa sentimetero 20 ariko ngo iyo yakuze iba nini cyane ikaba yapima uburemere bw’ibiro 25.

Ngo iyi fi yo mu bwoko bwa Pacu ishobora kurya udusabo tw'abagabo itwitiranya n'imbuto zindi ikunda.
Ngo iyi fi yo mu bwoko bwa Pacu ishobora kurya udusabo tw’abagabo itwitiranya n’imbuto zindi ikunda.

Professor Professor Peter Rask Møller ariko yatangarije ibiro ntaramakuru CNN by’Abanyamerika ko Abanyaburayi bashobora kuba bafite amahirwe iyo fi ikaba yarageze mu mazi yabo by’impanuka, hari nk’abashakashatsi bayagendanaga imwe igasigara mu mazi yaho.

Yagize ati “Twizere ko nta mworozi wazanye amafi ibihumbi byinshi nk’aya ngo ayamene mu mazi n’ibiyaga by’ino aha Oresund.”

Mu Burayi ngo ntabwo bagiraga aborora ayo mafi, abashakashatsi bakaba bakiri gukurikirana neza ngo bamenye niba ayo mafi yaba yabaye menshi mu gace k’Uburayi bwa ruguru.

Hagati aho ariko, kaminuza ya Copenhagen yamaze gutanga itangazo riburira abagabo bakunda koga mu gace ka Oresund ko bakwitwararika bakambara imyambaro ikingira neza udusabo twabo tw’intanga-ngabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka