China: Yasezerewe ku mirimo kubera gukoresha ubukwe buhenze

Umuyobozi w’ishyaka rya gikomunisiti mu gace kamwe ko mu mugi wa Pékin yasezerewe ku mirimo azira kuba yarakoreye umuhungu we ubukwe buhenze, kandi ishyaka arimo ryarasabye ko abarihagarariye bagomba kwizirika umukanda.

Ma Linxiang, ari we wasezerewe ku mirimo, ngo yakoreshereje ubukwe bw’umuhungu we mu kigo cy’igihugu gitangirwamo ibiganiro mbwirwaruhame, kandi anatumira abahanzi b’ibirangirire.

Iyi nkuru dusanga kuri 7sur7.be ivuga ko ubu bukwe bwatwaye amayero arenga ibihumbi 200. Ma ubwe ngo yivugira ko kwakira abashyitsi byonyine byamutwaye amayuwani ibihumbi 200 (angana n’amayero ibihumbi 24). Ngo andi yatanzwe n’umuryango w’umukazana we.

Ingano y’ibyatanzwe muri ubu bukwe rero ngo ntiyashimishije komisiyo ngengamyitwarire y’ishyaka rya gikomunisite ryo mu Bushinwa, kuko ngo “ribona bizagira ingaruka mbi ku buzima muri rusange.”

Nyuma yo gusezererwa ku mirimo, Ma Linxiang ari gukorwaho anketi (enquête).

Umukuru w’igihugu cy’ubushinwa, Xi Jinping, yavuze ko agiye gukaza umukanda ku bayobozi ba gikomunisite.

Kubera iyo mpamvu, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, komisiyo y’igihugu igenzura imyitwarire, ari na yo igenzura iri shyaka rukumbi, yibukije ibisesagura umutungo w’igihugu bigomba kuvaho ku bayobozi.

Ibyo ni nko kwiyakira, gukora siporo, impano cyangwa ibikorwa byo kwishimisha bitagize aho bihuriye n’akazi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka