Ashobora kwasa ikwi zuzuye Daihatsu n’akaboko kamwe ku munsi

Rudahunga Jean Paul w’imyaka 29 akaba afite ubumuga yavukanye bw’akaboko k’iburyo, yasisha akaboko k’ibumoso kandi ku munsi ashobora kwasa amasiteri 6 y’inkwi zingana n’imodoka ya Daihatsu.

Uyu musore avuka mu karere ka Rusizi murenge wa Nkanka avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri abanza yahisemo kwihangira umurimo kuko ngo yiyumvagamo imbaraga n’ubushake bwo gukora, niko ngo guhita afata ishoka atangira umurimo wo kwasa inkwi.

Rudahunga ari kwasisha akaboko kamwe yavukanye.
Rudahunga ari kwasisha akaboko kamwe yavukanye.

Uyu musore amaze kuba rwiyemezamirimo mu isoko ryo kwasa aho nta wundi bashobora guha isoko ahari kuko ariwe wasiriza ibigo by’amashuri hafi ya byose n’amaresitora yo muri Rusizi.

Rudahunga atangaza uwo mwuga ari impano Imana yamuhaye kandi ngo yumva atawureka kuko ngo awukora awukunze, avuga ko ngo adashobora gusabiriza n’umunsi n’umwe kuko ngo akorera amafaranga 8000 ku munsi iyo yabonye akazi keza.

Rudahunga ari ku murimo we wo kwasa.
Rudahunga ari ku murimo we wo kwasa.

Ngo amaze kwiyubakira inzu ubu ngo akaba ari kurambagiza kugirango azane n’umugore. Uyu musore amaze imyaka 6 akora ako kazi avukana n’abagenzi be 8 akaba ariwe bucura iwabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu musore yanze kwitesha agaciro,yanga gusabiriza,ahubwo ubuyobozi buzamufashe ave kuri ruriya rwego byashoboka ko n’indi mirimo yayikora nko gucuruza n’ibindi!!!!!!!!!!

edouard yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka