Ashingiye ku byamubayeho, asanga abakobwa benshi barongorwa bafite inda z’abandi basore

Umusore ufite ubuhamya bw’ibyamubayeho avuga ko asanga abakobwa benshi kuri iki gihe bashyingirwa , abana b’imfura babyara baba ari ab’abasore bakundanaga kuko haje umuhango wiswe guseranaho uba mbere y’uko umukobwa asezerana n’uwo bazabana akaramata.

Nkundimfura [si izina rye mu rwego rw’umutuzo we] avuga ko yakundanye n’umukobwa yita mwiza cyane Ngabire [nawe si izina rye nyakuri], ariko kubera ko uyu musore atari afite gahunda yo gushyira mu mago [kurongora] n’ubushobozi bwe bukaba butaratangaga icyizere kuri Ngabire, umukobwa yahise yemerera undi musore wari waramusabye kumubera fiyansi kuko we yari afite gahunda zihamye kandi zihuse.

Mu by’ukuri uyu mukobwa uwo yakundaga ni Nkundimfura kuko bakundanye kuva biga mu mashuri yisumbuye ndetse banageze muri kaminuza bakomeza gukundana n’ubwo batize kaminuza ahantu hamwe.

Umwe yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda undi akiga mu ishuri rikuru rya Kigali nderabarezi KIE; umukobwa akaba arangije amashuri uyu mwaka ariko umusore we yadindiyeho umwaka umwe azarangiza umwaka utaha.

Uyu mukobwa twise Ngabire amaze kubona umuhungu adafite gahunda ya hafi kandi atararangiza n’amashuri yahise apanga ubukwe n’undi musore ndetse na Nkundimfura arabimwemerera kuko yabuze uko agira.

Nkundimfura ati: “sha niwe mukobwa mu buzima nakunze, yanyigishije gukunda anyereka uko urukundo rusa, iyo nshaka nari kumwangira kurongorwa n’uriya mutipe [type] kandi akabyemera ariko nanjye nabonye ntamwizeza ibyo bamwizezaga”.

Ngabire akimara kwemerera undi musore kuzabana nawe ngo byabaye ibibazo bikomeye kuko yamaze igihe asa n’urwaye.

Nkundimfura ati: “mu by’ukuri umukobwa akimara kwemerera umujama [djama] ntiyaserebuye [celebrate] nk’uko abandi bigenda ahubwo yahise aza iwanjye turarana nawe urabyumva nawe... arira, akitsa imitima ndakubwiye yageze ku gihe cy’ubukwe bwe nta byishimo”.

Kimwe mu byatumwe Nkundimfura adakomeza gukomeza Ngabire ngo bakomezanye mu rukundo nk’uko bari babisezeranye bakiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’urukundo rwabo rugakomeza igihe kirekire, ngo ni inshuti ze.

Avuga ko ibyo yakoze atigeze mu by’ukuri abyikoresha ahubwo ngo yaganjwe n’ibitekerezo by’abandi, ibye yemeraga kandi yanagenderagaho arabisuzugura.

Nkundimfura mu kwicuza kwinshi ati: “sha namenye akamaro ke agiye. Sinumviye umutimanama wanjye ahubwo naganjwe n’ibitekerezo bya bagenzi banjye, nabagishije inama ko umukobwa ashaka kurongorwa bamwe barambwira ngo nimureke agende siwe Kampara ngo nimureke ndebe n’uko abandi bakobwa bameze, ariko umukobwa yari umwe imbere yanjye, sindabona undi nkawe.
Nakoze ikosa ariko nyine byarenze ihaniro”.

Abakobwa n'abasore benshi muri iki gihe ngo basigaye bakora ibyo bise 'gusezeranaho' mbere yo gusezerana n'uwo bazabana akaramata.
Abakobwa n’abasore benshi muri iki gihe ngo basigaye bakora ibyo bise ’gusezeranaho’ mbere yo gusezerana n’uwo bazabana akaramata.

Igitangaje muri iyi nkuru ya Nkundimfura na Ngabire ngo ni uko mu ijoro rishyira ku munsi w’ubukwe, ubwo ni ku muhuro wabereye iwabo w’umukobwa, umusore yawitabiriye ndetse akabyina cyane aza no kubyinana n’umukobwa ariko ngo umukobwa amarira yari yose.

Muri iryo joro mu masaha akuze umukobwa yaje kwisabira umuhungu ko yataha noneho umukobwa nawe akaza amukurikiye bakajya kurarana mu nyito umusore we yita “gusezera”.

Ati: “umukobwa we yaranyibwiriye ngo nintahe araje mu kanya ansezere, twarararanye kugeza mu gitondo please! Yahavuye agiye mu gusabwa”. Yongeraho ati: “cyakoze mu bukwe bwe twakubitanaga amaso nkumva sinzi uko meze”.

Ibyo byose byabaga umugabo w’isezerano ntabwo yigeze amenya ngo biranashoboka ko atazabimenya. Nyuma y’igihe gito cyane umukobwa nako umugore akirongorwa, yahise asanga atwite ariko nawe ubwe avuga ko atazi se w’umwana ariko amahirwe menshi ayaha Nkundimfura.

Umusore yagize ati: “umukobwa jye yambwiye ko akeka ko inda atwite atari iy’umugabo we, ahubwo ari iyanjye ariko yaranyihanangirije ngo nimbona n’umwana avutse asa nanjye nzikarume [nzaceceke] kugeza ubuzima bwanjye bwose kandi anansaba kumucikaho burundu kugirango abashe kunyikuramo burundu”.

Nyuma yo kubwira abantu batandukanye by’umwihariko inshuti ze, ngo yaje gusanga atari we wenyine wagize aya mateka kuko ngo abasore benshi bakoze iki yita umuhango wo gusezera ku mukobwa mwakundanaga ugiye kurongorwa n’undi.

Icyo avuga kibabaje yifuza ko kitamubaho ngo ni uko aba bakobwa banga kuryamana n’abo bagiye kurushinga bitwaje ko igihe cy’ubukwe kitaragera nyamara bakaryamana n’abasore bakundanaga kandi akenshi ngo abenshi bisabira aba basore ko bifuza kuzabyara umwana w’imfura wabo.

“Abagabo dushishoze ariko natwe twumve ukuri kw’abadukunda,” Nkundimfura asaba bagenzi be ikiri ku mutima we.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

nidanje we !gushaka kubu

eric yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Iyi nkuru ishobora kuba ari impamo kuko nanjye hari aho ibisa nabyo neza neza kandi mu myaka ya 1989.
Ni hatari, gusa jye bituma nibaza cyane kubyo twita urukundo icyo ari cyo.

alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

njyendumva bindenze ubwu uwomukobwa nabwenge agira turarye turimenge

maniraguha yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

MUNTU UKUNDA GUHEMUKA WITWAJE KO UMUKOBWA CYANGWA UMUGORE YAGUKUNZE,MENYAKO IMANA IHORA IHOZE.ARIWOWE BABIKOREYE WABYUMVA UTE?

N.JIMMY yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

bantu b’lmana ibintu birakomeye ubwose wavugako umukobwa ujya kuraza undi musore ngo arasezera yara ngiza akabyuka akajya gusabwa abayumva atekereza mu mutwe we koko?????

viellard yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

Iyi nkuru niba itari impimbano yaba iteye ubwoba.Niba abakobwa b’abanyarwandakazi, bize kaminuza, birirwa barata ko basenga, ko bakijijwe, barangiza bakaba abacakara bo gusambana igihe cyose babishakiye nk’inyamaswa, bamenye ko ingo bazubaka zizaba zubakiye ku musenyi.Bitinde bitebuke byanze bikunze abakora nk’ibi bakabyarana abana n’abandi bagabo batari abo bashyingiranywe imbere ya Leta n’imbere y’Imana, bamenye ko nta mugisha urambye bazabikuramo.Ndahanuye sindota!

Mutimawurugo yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Masabo ati"Abubu" Erega abantu bari abo hambere!!!!!

Vieux yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Ceceka sha !!!!!Iyi nkuru ifite akamaro mu gukumira abahemukira abandi. Uzi kumva umusore akwirataho ko yigaraguye igihe kirekire ku mu mugore wawe!Ahubwo abo bavutuzi b’abasore n’izo nkumi zigira ubuntu butiza urugi babahagurukire babamagane kabisa!!!!

Tubanambazi yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

iyi nkuru ntacyo imariye abayisoma.

twitonde yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Yewe ariya ni amahano kabisa!!!!!!!Biragaragara ko duhemukira abahungu tuzashakana ariko rero byose byaharirwa bagenzi babo babaca inyuma!!!Kubera iyo mpamvu ngiye kwibera Mameya(Umubukira/Ma soeur))dore ko mfite amahirwe yo kuba narakomeye k’ubusugi bwanjye!!!!Niba kandi hakiri n’imanzi z’abasore bagifite vocation yo kwiha Imana nabo nibagane Grand Seminaire bibere ba Padiri.Naho ubundi ntaho twaba tugana dukomeje gupfunyikira amazi kariya kageni abitwa ngo ni baCheri bacu tuzabana ubuziraherezo!!!!Buri wese abitekerezeho abakoze amakosa bagane kwa Padiri cg Pasitor bake penetensiya kandi bake n’imbabazi abo bahemukiye hakiri kare.Jyewe murabeho , ndabakize ninjiye mu Babikira.Amen!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Kampundu yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

nizere ko uwo uzashaka nawe abanje kujya gusezera undi cyaba kibaye kimwe kuri kimwe ahubwo uzaba n,umugabo w.injanjwa

manzi yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Erega arigamba ari umuhungu ari nuwo mukobwa bose
nikimwe ariko bwire uwo muhungu ko ibyo yakoze
nawe baza bi mukora.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka