Arizihiza isabukuru y’imyaka 12 kuwa 12/12/12 saa 12h12

Umwana witwa Kiam Moriya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizihiza isabukuru y’imyaka 12 y’amavuko kuri uyu wa gatatu tariki 12/12/2012, ku isaha ya saa sita n’iminota 12 (12/12/12 à 12h12).

Uyu mwana ngo yaboneye izuba mu mujyi wa Birmingham muri Leta ya Alabama muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse tariki 12/12/2000 ku isaha ya saa sita n’iminota 12, umubare 12 ukaba waramukurikiranye mu mateka ye.

Kiam araza kwizihiza isabukuru mu mibare idasanzwe.
Kiam araza kwizihiza isabukuru mu mibare idasanzwe.

Kiam ngo arumva nta kintu na kimwe kidasanzwe uretse kwizihiza isabukuru ye nk’ibisanzwe. Ntibyamubujije ariko kwifuza ko umutsima ari buze kumanyura uraza kuba ufite ishusho ya 12; nk’uko urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rubitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka