Arimo kubaka inkuge azahungiramo imperuka tariki 21/12/2012

Nyuma yo guterwa ubwoba n’impera y’isi ivugwa mu buhanuzi bw’aba Mayan ko izaba tariki ya 21/12/2012, umugabo wo mu Bushinwa witwa Lu Zhenghai arimo kubaka inkuge nk’imwe ya Nowa izamufasha kurokoka imperuka.

Lu Zhenghai nyiri ubu bwato yakoresheje amadorali y’Amerika ibihumbi bisaga 160 mu kubaka iyi nkuge, akaba kandi ngo ari nawe wikoreye igishushanyo cyayo.

Iyi nkuge ngo nimara kuzura ikazaba ifite uburebure bwa metero 65, na toni 80 z’uburemere.

Yatangaje ko yatangiye kubaka iyi nkuge ye kuva mu mwaka wa 2010, kubera ubwoba ngo yari atewe n’ibivugwa ko isi igiye kurimbuka.

Ubwato bigeze kure bwubakwa.
Ubwato bigeze kure bwubakwa.

Ati “mfite ubwoba ko imperuka niba tariki 21/12/2012, imyuzure izasenya kandi igahitana umuryango wanjye, niyo mpamvu, nahisemo gufata ibyanjye byose nkabitanga nubaka ubu bwato, kugirango icyo gihe nikigera, abantu banjye bose bazahungiremo.”

Nubwo abahanga bakomeza kwemeza ko ibyo aba Mayan bavuga bitazaba, uyu mugabo w’Umushinwa si we wenyine utewe impungenge n’iherezo ry’isi rivugwa n’aba Mayan.

Mu kwezi kwa 8/2012, undi mugabo nawe w’Umushinwa, nawe yari amaze imyaka ibiri yubaka inkuge azahungiramo n’umuryango we igihe isi yarangiye.

Imbere mu bwato.
Imbere mu bwato.

Gusa uyu mushinwa, Lu we avuga ko n’ubwo ibyo Aba Mayan bavuga bitaba, ubwato bwe azabukoresha indi mirimo, aho avuga ko bushobora kuzakurura ba mukerarugendo, bashaka kwihera ijisho inkuge, cyangwa se akabukoresha mu bwikorezi busanzwe nk’uko bitangazwa na worldpress.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yesu ajya gusubira mu ijuru yaravuze ati"muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi n’isaha ibyo bizabera" none kuki mwizera ibyo abantu bihimbira mukabifata nk’ukuri ahubwo twiyeze kuko ushobora kugira imperuka kugiti cyawe n’aka kanya.

nadine yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

yewe yewe naho ntimuseka kabisaaaaaa
ubu uwanyereka oho uyumushinwa iri nyuma yaho ategereje imperuka ntayibone!!!!!
cyangwa we yamugereyeho ntawamenya da dusa bazamwigishe kwizera uwiteka imana yonyine

maman yanditse ku itariki ya: 22-12-2012  →  Musubize

Ntae uzi umunsi cyangwa igihe imperuka izazira. Turasabwa kwitegura no kuba maso. selon la bible.

Mungwarampaye Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Uwo mushinwa apfana iki na Ruhinyuza rwahinyuje Imana, none se iyo mperuka iramutse ibaye Imana atariyo yamusabye kubaka inkuge, ugirango hari icyo yaba ikimumariye, none se iyo mperuka ije nko mu ishusho y’ubushyuhe ko mbona yubatse muri container buriya yizeye kurokoka? Biragaragaza ko atazi icyo Bibiliya ivuga, kandi buriya yagira gutya akibuka ko hai isafuriya atashyize mu nkuge yasohoka agafatirwa aho, mu kanya n’abe bakajya kumushaka bagafatrwa aho.

dativa umurerwa yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka