Amerika: Umugore atunze umusatsi ureshya na metero 17
Umugore witwa Asha Mandela utuye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yegukanye igihembo cya World Guinness Record kubera umusatsi we ureshya na metero 17.
Nyuma yo gushyirwa mu gitabo World Guinness Record, Asha Mandela w’imyaka 47 yagiriwe inama n’abaganga yo gukuraho uyu musatsi ariko avuga ko atazigera awugabanya ahubwo azakomeza kuwongera.
Yagize ati: “Maze imyaka 25 nita ku musatsi wanjye gusa naho byangiraho ingaruka sinshobora kuwukuraho kuko nanjye ntawufite ntibyanshobokera”.
Abaganga bihanangirije uyu mugore ko naramuka adakuyeho uyu musatsi ashobora gukebana igikanu ndetse no kuba byamuviramo kwandura indwara zimwe na zimwe kubera ubwinshi bwawo; nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Daily Mail.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese gutereka uwo musatsi hifashishi ayahe mavuta cyangwa vitamine ngo natwe tuzace agahigo muri africa.
ese uyu muntu yaba afite imbaraga nkiza samusoni ko tuziko aricyo warumumariye?
KABISA BIRATANGAJE CYANEEEEEEEEEEEEEEE