Amerika: Abagore b’abasirikare bambara ubusa ngo bifatanye n’abagabo baba bafite ibibazo bituruka ku ntambara

Nyuma yo kubona ko umugabo we afite ibibazo by’ihungabana yakuye mu ntambara muri Iraque, umugore witwa Ashley Wise yifotoje yambaye ubusa ndetse yiyanditseho amagambo atanga ubutumwa burebana n’ibyo abagabo babo bahura nabyo muri iyo ntambara.

Uyu mugore ufite imyaka 29, avuga ko abagabo babo b’abasirikare bakoreshwa ibikorwa by’ubunyamaswa iyo bagiye ku rugamba nyuma bikabaviramo guhungaba kuburyo abenshi biyahura cyangwa bakabigerageza bikanga.

Ashley Wise yiyandikishijeho amagambo avuga ngo "Broken by battle, wounded by war", ashaka kugaragaza ko ibyo abagabo babo bahurira nabyo ku rugamba aribyo bibatera izo ndwara.

Igitangaje ni uko nyuma y’igihe gito Ashley Wise akoze ibyo, hahise havuka umuryango wigenga witwa "Battling Bare", uhuriweho n’abagore bafite abagabo b’abasirikare baharanira kwifatanya n’abagabo babo mubyo bahura nabyo ari nako batanga ubutumwa kuri Leta yabo.

Ashley Wise avuga ko ubwo aribwo buryo yabonye bwo kugaragaza icyo atekereza kandi akaba yishimira ko abantu benshi bamushyigikiye, nubwo mukubitangira hari abamurwanyaga.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abasirikare barwara indwara zo mu mutwe bitewe n’ibyo bahura nabyo mu ntambara barwana hirya no hino ku isi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese? Abagore ntabagabo bagira ndatangaye leta nibirukane numurengwe

Niyonsenga yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka