Amaze kuzenguruka ibihugu 193 nta ndege akoresheje

Umwongereza w’imyaka 33 witwa Graham Hughes amaze gusura ibihugu 193 akoresheje imodoka, gari ya moshi n’amato. Afite intego yo kuzazenguruka ibihugu 201 adakoreshe indege dore ko yenda kwesa uwo muhigo.

Uyu musore yatangiye urugendo rwe tariki 01/01/2009 atangirira mu bihugu bine bigize ubwami bw’u Bwongereza (UK) akomereza mu bihugu biri ku mugabane w’Aziya. Uyu munsi ageze muri Sudani y’Amajyepfo.

Buri munsi akoresha amafaranga agera ku madolari 10 ni ukuvuga arenga ibihumbi 6500 by’amafaranga y’u Rwanda atega imodoka, gari ya moshi n’amato.

Hughes ukora kuri Televisiyo National Geographic Channel ateganya kuzamuka muri Afurika y’Abarabu akambuka mu bihugu by’iburayi akoresheje imodoka, gari ya moshi n’amato akazumvira Noheli iwabo i Liverpool.

Graham Hughes amaze kunyura mu bihugu 193 byo ku isi. (Photo: The Daily Telegraph).
Graham Hughes amaze kunyura mu bihugu 193 byo ku isi. (Photo: The Daily Telegraph).

Yagize ati: “Ibineneza niyumvamo ni uko nshimira umuntu wese ku isi wamfashije kugera aha, antwara mu modoka, ampa amahoro nkahengeka umusaya, uwanyeretse inzira wese.”

Avuga ko mu nzira yahuye n’ingorane zinyuranye zirimo no gufungwa; nk’uko ikinyamakuru the Daily Telegraph kibitangaza. Ubwo yageraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yashyizwe mu munyururu ngo bamwita intasi.

Ngo hari igihe kigoye cyageze ashaka gukuramo akarenge ariko akomezwa n’amagambo yabwiwe na mushiki witwa Nicola wahitanwe na kanseri ubwo yari amaze kunyura mu bihugu 184 asigaje 17 gusa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

none uyu musore yifuza gushika kuki?niho barinda bamufunga, ayo mahera ntabe yayakoresha afasha abatishoboye.

J Pierre yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

OK nonese uriya musore w,umwongereza no mu rwanda yarahanyuze?nihatari too.

UMUGABA DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka