Amaze imyaka itatu ategura uko azashyingurwa

Umwongereza witwa Angelica Bull ameze neza ariko ibyo ntibimuza gutegura imihango y’ishyingurwa rye. Ngo amaze imyaka itatu ategura akantu ku kandi uko bazamuherekeza bwa nyuma asoza urugendo rwe ku isi.

Uyu mukobwa w’imyaka 43 yarangije guhitamo indirimbo bazaririmba, indabyo bazashyira ku mva ye, isanduku bazamushyiramo n’ahantu azashyingurwa ndetse n’amafungo azagurirwa abazitabira uwo muhango.

Angelica yatangarije ikinyamakuru The Sun ko akunda gushyira ku murongo ibintu bye byose ati: “Nkunda gutegura neza ibintu byanjye. Inshuti zanjye zitekereza ko ari ibintu bitari byiza ariko batekereza ku buryo butandukanye n’uko ntekereza niba mpfuye ejo.”

Avuga kandi ko ategura gushyingurwa mu isanduku nziza izaba iteye umubavu wumvikana cyane. Mu magambo ye, agira ati: “Nabasabye (abakobwa b’inshuti ze) ko isanduku izaba yatamagijwe umubavu uhumura cyane uzwi nka jasmine ku buryo bazahangeza uwari we wese akabyumva, kandi ndashaka ko abantu bazaba bishimye.”

Uyu mukobwa umaze imyaka myinshi ategereje uwamukura ku ishyiga ariko amaso agahera mu kirere, avuga ko adashobora gutegura ubukwe kuko nta muntu basezeranye ko azamurongora, yemeza ko umuntu wese agomba gupfa akaba ari yo mpamvu agomba gutegura ibijyanye n’ishyingurwa rye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UYU MUKOBWA UWAMENYA UMWIRO WE(cv) YAMUGIRIRA AKAMARO KUKO ARABABAJE. MWAMUHAYE E.mail YANJYE NKAMUSHAKIRA UMUGABO? REKA DUTABARE UWO MUKOBWA.

HAKIZIMANA Gerard yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

nikose uyu ndumva ibitekerezo bye bifatika ariko aramenye kuko ashobora guhita apfa vuba burya ngo umuntu iyo agiye gupfa ashobora kubyiyumvamo

ahaa yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka