Amaze gutera inda nyina ubugira kabiri

Inzego z’ibanze mu mudugudu wa Adomboshova mu gihugu cya Zimbabwe ziri gushakisha uwitwa Simon Matsvara na nyina witwa Ethel Vhangare ngo bahanirwe ko uyu Ethel Vhangare atwite inda ya kabiri yatewe n’uriya muhungu we Matsvara.

Chinamhora uyobora umudugudu wa Domboshova yabwiye ikinyamakuru Herald ko abakirisitu basengana na Vhangare batahuye ko atwite kandi umugabo we amaze igihe apfuye. Babimubajije, yababwiye ko atwite inda yatewe n’umuhungu we, kandi ibi bibaye ubwa kabiri, kuko inda ya mbere yo yavuyemo itarageza igihe cyo kuvuka.

Bijya gutangira, umugabo wa Vhangare witwaga Agripah yarwaye indwara ikomeye yamuteraga kuva amaraso mu mitsi yo mu mutwe. Inama y’umuryango yasabye Matsvara kuva aho yabaga mu mujyi akajya kwita kuri nyina, akamufasha mu buzima bwa buri munsi.

Hashize amezi make, Vhangare yongoreye incuti ze ko atwite inda y’umuhungu we ariko kubera ko umugabo we yari akiriho, abakuru b’umuryango bahanishije Matsvara gutanga inka nyinshi z’impongano, nabo bamwemerera kubigira ibanga.

Ubusanzwe, imico yo muri ako gace ihana cyane abakoranye imibonano mpuzabitsina bafitanye amasano akomeye nk’aya y’umwana n’umubyeyi we.
Vhangare yaje kugira ibyago inda ivamo, nyuma n’umugabo we aza gutabaruka.

Uyu mubyeyi yasigaye wenyine, ariko ngo umuhungu yanze ko aba umupfakazi burundu, bakomeza kwibanira kugera ubwo muri uyu mwaka yongeraga kumutera inda, noneho irakura iba nkuru, Vhangare atangira gusiba kujya mu materaniro n’amasengesho mu ruhame n’abandi.

Abo basenganaga baje kumusura, basanga atwite inda y’amezi atanu, bumva ari amahano bayamenyesha umuyobozi uyobora umudugudu wabo. Umukuru w’umudugudu yashatse abasore b’intarumikwa ngo bajye kuboha izo nkorabibi ariko Matsvara na nyina babimenya kare, abajyaga kubafata bahageze basanga inzu ibahamagara.

Chinamhora yabwiye ikinyamakuru the Herald ko yasabye abakuru b’imidugudu bagenzi be kumufasha gutahura aho abo bantu bihishe, bagahanwa by’intangarugero, bikazabera isomo n’abandi babikora.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibi ntibibaho peee!!!Ubundi inkuru zose zo kuri net siko aba ari ukuri so turasoma tukabifata uko tubyumva ariko ibi ntibishoboka keretse niba ari inyamaswa (ihene nizo zitagira imiziro.Ntibizoroha

ukuri yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

Mbega amahano.. Abo bantu nta muco bagira

yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Mbega amahano.. Abo bantu nta muco bagira

Tango yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

biteye Isoni, muturanyi Ubonye Amahano nkaya kuki Utabivuga ? ubuse Aho umuntu Arinda guterera Inda ikagera murayomezi ntamuntu Ubizi ? mujye mubibwira ubuyobozi buri hafi ,

G8 yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka