Amaze gutera inda abakobwa 15 bo mu ishuri rimwe
Abakobwa 15 bigaga mu ishuri ry’ahitwa Bungoma muri Kenya baviriye mu ishuri icyarimwe bamaze guterwa inda n’umuhungu umwe bivugwa ko yamaze kuba rubebe mu gusambanya abanyeshuri bakiri bato akabahonga amafaranga.
Aba bana 15 bamaze kumenyekana ko batwite, bafite hagati y’imyaka 13 na 17, kandi bose bamaze gukurirwa ntibazabasha gukomeza amasomo muri uyu mwaka.
Muri kariya gace ka Bungoma haba umuco utemewe rubanda bita gusiramura abakobwa kandi byamaze kugaragara ko abakobwa bajyanywe n’iwabo muri iyo mihango batangira no kwishora mu busambanyi cyane.
Ubusanzwe inzego z’ubuzima zemeza ko abakobwa badasiramurwa, ndetse aho bikorwa byangiza imyanya ndangagitsina y’abagore n’abakobwa.
Ababyeyi batuye muri ako gace barinubira ko hashize igihe havugwa abantu batera inda abana bato barimo n’abanyeshuri, ariko ntibakurikiranywe ngo babihanirwe.
Biranavugwa ko muri ako gace ababyeyi baho batajya bakurikirana uburere bw’abana babo, bamwe bakaba bajya banakora uburaya iwabo babizi, ahubwo bakabategerezaho gutahana amafaranga bakura mu buraya agakoreshwa mu gutunga ingo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndavuga kur,uwo musore wa teye inda abobana . birakabije kubona umuntu ahohotera umwana ukiri muto akokageni wend,iyaba arin,umwe gusa , n,ukuri akwiye gufungwa burundu !
ntibizatugere mu gihugu!
ubwicanyi muri huye-kigoma-sekera(kabatwa) bwo kuwa 04/07/2012 ko mutabitubwira?