Afite ubuhanga bwo gukora ibikanka by’abantu mu mbuto

Umurusiya Dimitri Tsykalov utuye mu Bufaransa afite ubuhanga yihariye bwo guhanga ibikanka by’abantu cyane cyane amagufwa agize umutwe akoresheje imbuto ziribwa.

Dimitri akora ibyo yifashishije intoryi, pommes, amashu n’ibindi biribwa bitandukanye maze agakoramo igihangano cy’agatangaza.

Ibi bihangano bye ngo bigaragara neza nkaho ari amagufwa y’abantu, nubwo biba byoroshye ku buryo badakurwa aho yabikoreye.

Ibi bihangano by’uyu mugabo ufite imyaka 49 bifasha abashakashatsi kubirebana n’ibyo guhinduka k’umubiri n’ibice biwugize nyuma yo gupfa ariko bafite imbogamizi ikomeye ko ibi bihangano bidashobora kumara igihe kinini bitwewe n’ibintu bikozemo byoroshye.

Kimwe mu bihangano bya Dimitri Tsykalov. Iki ni igihanga cy'umuntu gikozwe muri pomme.umuntu
Kimwe mu bihangano bya Dimitri Tsykalov. Iki ni igihanga cy’umuntu gikozwe muri pomme.umuntu

Kuri ubu hari abandi bahanga mubyo gufunika ibintu mu bikoresho bya palasitiki batangiye kwiga uko bapfunyika ibyo bihangano maze bikamara igihe kinini.

Dimitri Tsykalov ngo arimo kwinjiza amafaranga atagira ingano aturuka ku bantu baza kureba ubwo buhanga bwe; nk’uko byatangajwe na Le Parisien.

Ubuhanga bwa Dimitri busa n’ubwigeze gukorwa n’undi munyabukorikori witwa Ray Villafane nawe wakoze igikanka cy’umutwe mu bishishwa by’indimu ariko ntiyabashije kubitunganya nka Dimitri.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mugabo ntakwiriye gufashwa kuko yakoze amahano ahubwo yahawe igihano gito

sylvestre yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

ibi se ninde byananira?lol

huummm yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka